Mu gihe amasezerano ya Kylian Mbappe ari kugana ku musozo, bigaragara ko uyu mufaransa nta gahunda afite yo kuguma muri iyi kipe y'abanyamujyi b'i Paris.
Kuri ubu iyi kipe yatangiye gutekereza ko ishobora gusinyisha rutahizamu Erling Haaland akaza kuziba icyuho cya Kylian Mbappe mu gihe yaba agiye muri Real Madrid nk'uko ariyo ihabwa amahirwe cyane.
Iyi kipe ishaka kuzana Erling Haaland kuko ibona ko ari rutahizamu uyoboye abandi muri iyi minsi, akaba ashobora kubakorera nk'ibyo Zlatan Ibrahimovic yakoze ndetse akaba yanarushaho nk'uko ikinyamakuru L'Equipe kibitangaza.
Amakuru ari kugenda avuga ko ikipe ya PSG yatangiye kwegera abahagarariye erling Haaland, ndetse Perezida Nasser Al-Khelaifi na diregiteri wa siporo Leonardo bakaba batangiye kuganiriza umu-agent we ariwe Mino Raiola.
Mu masezerano ya Erling Haaland harimo ingingo yo kumurekura isaba miliyoni 63 z'amapawundi zonyine ubundi akava muri Borussia Dortmund akinira. PSG yizeye ko aya mafaranga ishobora kuyishyura ubundi ikamutwara n'ubwo na Manchester City bivugwa ko imushaka.
Gusa ikipe ya Real Madrid nayo bivugwa ko yifuza kuzanira rimwe Erling Haaland na Kylian Mbappe ugiye gusoza amasezerano muri PSG, ubundi ikubaka ikipe y'igikomerezwa.
Kylian Mbappe ashobora kwerekeza muri Real Madrid(Net-photo)
PSG ishaka guhita izana Erling Haaland(Net-photo)