Nick Candy uhabwa amahirwe yo kwegukana Chelsea yavuze kuri Thomas Tuchel uvugwa muri Man.U

Nick Candy uhabwa amahirwe yo kwegukana Chelsea yavuze kuri Thomas Tuchel uvugwa muri Man.U

 Mar 20, 2022 - 11:01

Mu gihe hari amakuru amaze iminsi avugwa ko Manchester United yaba yifuza Thomas Tuchel utoza Chelsea, Nick Candy ushaka kugura Chelsea yatangaje ko ariwe ashaka gushingiraho imishinga ye.

Nick Candy uhabwa amahirwe menshi yo kwegukana ikipe ya Chelsea yashimagije bikomeye umutoza Thomas Tuchel umaze iminsi bivugwa ko ashobora kwifuzwa na Manchester United.

Nyuma y'uko ikemezo cyo kugurisha ikipe ya Chelsea gifashwe, Candy ni umwe mu bagaragaje ubushake bwo kugura iyi kipe agasimbura umurusiya Roman Abramovich wafatiwe ibihano na leta y'Ubwongereza kubera umubano we na perezida w'Uburisiya Vladimir Putin.

Kugeza kuri ubu igihe cyo gutanga ubusabe(bid) ku bashaka kugura iyi kipe ndetse n'amafaranga bifuza kuyitangaho cyararangiye, ndetse Nick Candy ni umwe mu bo ubusabe bwabo bwakiriwe.

Thomas Tuchel aherutse kubazwa ku byo kuba Manchester United imwifuza ariko asubiza avuga ko yishimiye gukorera muri Chelsea, kandi ko hari impamvu nyinshi cyane zatuma aguma muri iyo kipe kuko imushimisha.

Nick Candy uhabwa amahirwe na benshi yo kugura Chelsea, aganira na The Sun nawe yaje gushimagiza cyane Thomas Tuchel ndetse avuga ko ariwe agomba gushingiraho imishinga ye yose mu gihe yaba aguze Chelsea.

Yagize ati:"Thomas Tuchel yakoze akazi keza cyane mu bihe bikomeye mu byumweru bike bishize.

"Yavuze neza, yitwara neza kandi ni umugabo wa nyawe. Kuba umutoza mwiza ni ikintu kimwe, no kuba umuntu mwiza ni ikindi.

"Yamaze kwerekana ko atari umutoza mwiza gusa, ko ahubwo ari n'umuntu mwiza. Afite icyubahiro ku itangazamakuru, afite icyubahiro ku bakinnyi, afite icyubahiro ku bafana, ibyo byose akwiye kubishimirwa."

Nick Candy yashimagije Thomas Tuchel utoza Chelsea(Net-photo)