Mu mikino yari iteganyijwe kuri uyu munsi mu gikombe cy'Amahoro, uwari utegerejwe cyane ni umukino Rayon Sports yakiriyemo Musanze FC i Nyamirambo nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mukino ubanza wabereye i Musanze.
Ubushize aba-Rayon bavuye mu majyaruguru bavuga ko ububi bw'ikibuga aribwo bwatumye badatsinda umukino, ariko bakavuga ko mu mukino wo kwishyura Musanze FC bazayiha ibyayo.
Muri uyu mukino koko batangiye bakina umukino mwiza ndetse bagaragaza ko gahunda bafite ari iyo kubona igitego hakiri kare, ndetse ku munita wa 19 batera ubwoba umuzamu Ntaribi Steven aho bahushaga igitego. Ni umupira muremure wahinduwe na Nizigiyimana Karim Mackenzie ariko Onana agiye gushyira mu izamu asanga yakerewe ho gato, Musa Esenu ashyizeho umutwe umupira uca hejuru y'izamu.
Rayon Sports yakomeje kwataka cyane yabonye kona ku munota wa 23 iterwa neza na Iranzi jean Claude, umuzamu Ntaribi Steven umupira awukubise igipfunsi usanga Nishimwe Blaise ahagaze neza. Nishimwe Blaise yawohereje mu izamu ba myugariro ba Musanze barawugarura ahita yongera noneho awuboneza mu rushundura.
N'ubwo Rayon Sports yakomeje kwataka na Musanze FC ikanyuzamo igasatira izamu rya ryari ririnzwe na Kwizera Olivier, igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe cya Rayon Sports ku busa bwa Musanze FC.
Bavuye ku ruhuka Rayon Sports ibona igitego cya kabiri ku munota wa 56, gitsinzwe na myugariro Niyigena Clement kuri kona yari itewe na Iranzi jean Claude dore ko ari nawe wari wateye iyavuyeho igitego cya mbere.
Gusa Musanze nayo yaje gukoramo ku munota wa 60 kuri penariti yatewe neza na rutahizamu Samson Ikechukwu, nyuma y'uko Ndizeye Samuel yari ashyize hasi Harerimana Obed.
Rayon Sports yabonye igitego cya gatatu ku munota wa 70 ariko ni igitego kitavuzweho rumwe. Ni kona yatewe na Muhire Kevin umupira awuha Nishimwe Blaise ahita arekura ishoti rikomeye, umuzamu awugaruye Mael Dindjeke asubizamu umupira ukubita poto, Musa Esenu ahita asobyamo ariko Ntaribi Steven awukuriramo ku murongo.
Bamwe bemeza ko umupira warenze umurongo mu gihe hari abatabyemera, ariko umusifuzi Sam Uwikunda yemeje ko ari igitego, Rayon Sports ihita ibona itike yo gukina 1/4.
Mu yindi mikino yabaye Police FC yanganyije na Etincelles ubusa ku busa, ariko AS Kigali ihita ikomeza muri 1/4 kuko umukino ubanza banganyije 2-2 kwa Etincelles.
Undi mukino wabereye i Bugesera warangiye Bugesera itsinze Gicumbi FC igitego 1-0, ndetse Bugesera ihita ikomeza kuko umukino ubanza banganyije ubusa ku busa.
Uko imikino ya 1/4 iteye, Rayon Sports izakina na Bugesera FC, AS Kigali ikine na Gasogi United, Police FC ikine na Etoile de L'Est, mu gihe Marine FC itegereje ikipe izatsinda hagati ya APR FC n'Amagaju FC.
