Antonio Rudiger yavuze umukinnyi bakinanaga watumye ajya muri Real Madrid

Antonio Rudiger yavuze umukinnyi bakinanaga watumye ajya muri Real Madrid

 Jun 23, 2022 - 03:19

Myugariro w'umudage Antonio Rudiger uherutse kwerekanwa muri Real Madrid yatangaje ko Mateo Kovacic bakinanaga muri Chelsea yagize uruhare runini mu kumwumvisha ko yajya muri Real Madrid.

Ku wa mbere tariki 20 Kamena 2022 nibwo myugariro Antonio Rudiger yerekanwe ku mugaragaro nk'umukinnyi wa Real Madrid, nyuma yo gusinya amasezerano y'imyaka ine.

Uyu myugariro aherutse kuvuga ko mbere yo guhitamo ikipe yerekezamo yaganiriye na Mateo Kovacic bakinanaga muri Chelsea wananyuze muri Real Madrid, akamwemeza ko ari intambwe akwiye gutera.

Kovacic yabwiye Rudiger ibyiza bya Real Madrid (Image:AP)

Antonio Rudiger yavuze abari inyuma y'umwanzuro yafashe ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru Marca, agira ati:"Mu by'ukuri sinavuganye na Toni Kroos cyane ku bya hano.

"Navuganye na Mateo Kovacic cyane ku bya Real Madrid ubundi ambwira byinshi. Nta muntu ndumva avuga nabi Madrid. Ndajwe ishinga no gutangira."

Mu by'umweru bibiri bishize nibwo Real Madrid yemeje ko yasinyishije Antonio Rudiger avuye muri Chelsea, ariko yatinze kwerekanwa kuko yari mu ikipe y'igihugu y'ubudage.

Rudiger yerekanwa muri Real Madrid(Image:Getty)

Nyuma yo kuva mu ikipe y'igihugu, Rudiger yagiye ku kibuga cy'imyitozo cya Real Madrid ndetse amurikirwa itangazamakuru. Uyu mugabo kandi byamaze gutangazwa ko azajya yambara nimero 22 yambarwaga na Isco ugomba kuva muri iyi kipe.