Byadogereye umwe arapfa ubwo Nigeria yasezererwaga na Ghana iwayo, Egypt yo igiye kurega Senegal yayibujije kujya mu gikombe cy'isi

Byadogereye umwe arapfa ubwo Nigeria yasezererwaga na Ghana iwayo, Egypt yo igiye kurega Senegal yayibujije kujya mu gikombe cy'isi

 Mar 30, 2022 - 05:13

Abafana b'ikipe y'igihugu ya Nigeria biraye mu kibuga nyuma yo gusezererwa na Ghana, biba ngombwa ko abashinzwe umutekano bakoresha ibyuka biryana mu maso.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri abafana b'ikipe y'igihugu ya Nigeria yari iwayo biraye mu kibuga nyuma y'uko bari bamaze gusezererwa n'ikipe y'igihugu ya Ghana banganyirije iwabo.

Thomas Partey usanzwe ukinira Arsenal niwe watangiye afungura amazamu ku munota wa cumi, naho Nigeria yishyura igitego ku munota wa 22 kuri penariti yatewe na William Troost-Ekong usanzwe akinira Watford yo mu Bwongereza.

Abafana bateje imvururu ubwo Nigeria yari imaze gusezererwa(Net-photo)

Gusa n'ubwo Nigeria yakomeje kurusha Ghana ntiyigeze ibona igitego cy'intsinzi, kuko rero umukino ubanza muri Ghana banganyije ubusa ku busa, Ghana yahise ikomeza kubera igitego cyo hanze.

Umusifuzi amaze gusifura ko umukino urangiye abafana bahise bajya mu kibuga bateza akavuyo ndetse ari nako bakubita ibyapa byari aho muri stade ya Abuja National Stadium yakira abantu ibihumbi 60.

Police yakoresheje ibyuka birya mu maso ngo ihoshe imvururu(Net-photo)

Abakinnyi b'ikipe y'igihugu ya Ghana bo tayali bari bamaze guhunga, ndetse Police ikoresha ibyuka biryana mu maso ngo ibashe guhosha izo mvururu. Ku rundi ruhande bivugwa ko hari abanya-Ghana baba basagariwe muri stade, hakaba hanapfuye umuntu umwe.

Umugabo wapfuye ni umunya-Zambiya akaba umukozi wa FIFA ushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri ruhago, Dr Joseph Kabungo, yaraye apfuye ubwo yari mu kazi i Abuja muri uyu mukino w’amajonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi muri Qatar, hagati ya Nigeria na Ghana.

Dr Joseph Kabungo yafashwe n’umutima nyuma yo guhungabana, ndetse amakuru aza kujya hanze atangaza ko yitabye Imana.

Umukino wa Ghana wari umwe mu mikino itanu yo gushaka itike y'igikombe cy'isi yarimo ikinwa ku mugabane wa Afurika, undi mukino wari utegerejwe cyane wabereye muri Senegal aho Senegal yakinaga na Misiri.

Umukino warangiye Senegal itsinze Misiri igitego kimwe ku busa cyatsinzwe ku munota wa gatatu gusa gitsindwa na Boulaye Dia usanzwe ukinira Villarreal yo muri Espagne. Kuko umukino ubanza Misiri nayo yatsinze kimwe ku busa, bahise bongeraho iminota 30 nabwo igitego kirabura.

Bagiye muri penariti amakipe yombi arata penariti ebyiri za mbere harimo n'iya Mohamed Salah, ariko Senegal itsinda eshatu zakurikiyeho, Misiri irata indi. Senegal yahise ikomeza kuri penariti 3-1.

Inkuru yakurikiye uyu mukino nuko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Misiri ryatangaje ko rigiye gutanga ikirego muri FIFA kubera ibitara by’icyatsi abafana ba Senegal bamurikaga mu maso y’abakinnyi ba Misiri mu mukino Senegal yabasezereyemo bituma batazakina igikombe cy’isi.

Mohamed Salah yamuritswe mu maso mbere yo kurata penariti(Net-photo)

Aha amashusho yasakaye cyane ni aho Mohamed Salah yamuritswe mu maso ubwo yari agiye gutera penariti ya mbere ya Misiri bikarangira anayirase, aho byarangiye batsinzwe.

Undi mukino watunguye benshi ni ikipe y'igihugu ya Cameroon yatsindiwe iwayo ariko ikaba yagiye gusezerera Algeria iwayo. Umukino ubanza warangiye ari igitego kimwe cya Nigeria, ariko kuri uyu mugoroba ku munota wa 22 Eric Maxim Choupo-Moting yari yatsinze kimwe cya Cameroon.

Cameroon yagiye gutsindira Algeria iwayo(Net-photo)

Iminota 90 yarangiye ari igitego kimwe ku busa bituma bongeraho iminota 30, ku munota wa 118 Ahmed Touba atsindira Algeria igitego biba igiteranyo cya 2-1. Gusa ku munota wa kane w'inyongera ubwo abanya-Cameroon bari bihebye, Karl Toko-Ekambi yatsinze igitego bahita banakomeza kuko banganyije 2-2 ariko bakaba batsindiye byinshi hanze.

Undi mukino Tunisia yanganyije na Mali ubusa ku busa, ariko Tunisia irakomeza kuko yatsinze umukino ubanza igitego kimwe ku busa. Morocco yo yari yakiriye DR Congo iyisengerera ibitego 4-1, nyuma y'uko mu mukino ubanza banganyije 1-1.