Agace ka gatanu ka Tour du Rwanda 2022 karakomeje aho abasiganwa bari kuva mu karere ka Muhanga berekeza mu karere ka Musanze mu ntara y'Amajyaruguru.
Inzira yari iteganyijwe gukoreshwa ni:MUHANGA GARE- DIRECTION NGORORERO- BULINGA – HINDIRO- GASEKE – KABAYA - KARAGO – NGORORERO-MUKAMIRA – MUSANZE, yose ikaba ifite ibirometero 124.7
Byari hiteganyijwe ko bahaguruka saa 9:00 bagasoza saa 12:10 ariko iyi saha yo gusoza ishobora guhinduka kuko bahinduye inzira yari gukoreshwa muri etape y'uyu munsi.
Kubera imvura imaze iminsi igwa abasiganwa ntibahagurutse Muhanga bagana Ngororero kuko imihanda ya Ngororero yibasiwe n'ibiza. Ahubwo bahagurutse Muhanga bagaruka Kigali, baterera Shyorongi, bakomeza berekeza Musanze.
Ku isaha ya saa 10:40 abasiganwa bari bageze Rusine aho bamaze kugenda ibirometero 56, ndetse Nsengimana jean Bosco akaba amaze gutsindira amanota yo kuzamuka imisozi itatu ari uwa mbere muri ine bamaze kuzamuka.
Nsengimana jean Bosco ari mu gikundi cy'abagabo bane kiyoboye aribo Eyob Metkel, Geniez, Ewart Jesse na Boileau. Aba bagabo bayoboye barasiga igikundi cya kabiri umunota umwe n'amasegonda 45.

