Niyonzima Olivier Seif yasabye imbabazi

Niyonzima Olivier Seif yasabye imbabazi

 Nov 26, 2021 - 17:48

Nyuma yo guhagarikwa mu ikipe y'igihugu Niyonzima Olivier Seif yanditse asaba imbabazi.

Amavubi yagombaga gukina na Kenya umukino wa nyuma mu itsinda E mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'isi cyo mu 2022. Uyu mukino warangiye ari u Rwanda rutsinzwe ibitego 2-1 na Kenya.

Igitego kimwe cy'Amavubi cyatsinzwe na Niyonzima Olivier Seif ariko nyuma agaragaza imyitwarire  itari myiza dore ko yasize abandi aho bari muri hoteri i Nairobi akajya mu kabari bikamuviramo no gusigwa muri Kenya.

Niyonzima Olivier Seif ukina mu kibuga hagati mu ikipe y'igihugu no muri AS Kigali,yahise ahagarikwa mu ikipe y'igihugu igihe kitazwi nk'uko byatangajwe na FERWAFA.

Kuri uyu Gatanu nibwo uyu musore yandikiye ubuyobozi bwa FERWAFA asaba imbabazi FERWAFA n'abanyarwanda muri rusange yemeza ko atitwaye neza kandi ko atazabyongera.

Ni ibaruwa Niyonzima Olivier Seif yandikiye ubuyobozi bwa FERWAFA ndetse amenyesha minisiteri ya siporo n'abanyamakuru.

       Ibaruwa Niyonzima Olivier Seif yanditse

Niyonzima Olivier yagize ati:"Bwana muyobozi mbandikiye iyi baruwa ngira ngo nsabe imbabazi abanyarwanda muri rusange,abatoza,abakinnyi ndetse n'abayobozi twari kumwe ubwo twajyaga gukina umukino n'ikipe y'igihugu ya Kenya."

"Mu by'ukuri bwana muyobozi ubwo twari muri Kenya nagaragaje imyitwarire itari myiza ihabanye n'indangagaciro tugenderaho mu ikipe y'igihugu ndenga ku mabwiriza twari twahawe n'abari batuyoboye ndetse bimviramo guhanwa."

"Nsabye imbabazi abanyarwanda bose ndetse mbizeza ko imyitwarire yangaragayeho itazongera ukundi,nkaba niteguye gukorera igihugu cyange nk'uko byari bisanzwe."

Niyonzima Olivier Seif yasabye imbabazi(Net-photo)

Niyonzima Olivier Seif akomeje gufasha ikipe ye ya AS Kigali kureba ko yakwegukana igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka w'imikino.