Umukinnyi w'umuhorandi yashatse kwica mwenewabo

Umukinnyi w'umuhorandi yashatse kwica mwenewabo

 Nov 19, 2021 - 04:47

Quincy Promes akomeje gushinjwa gushaka kwica mubyara we mu birori by'umuryango.

Quincy Promes w'imyaka 29, yahoze akinira Ajax ariko mu kwa mbere yerekeje muri Spartak Moscow yo mu Burusiya kuri million £7.

Quincy Promes ashinjwa kuba yarashatse kwica mubyara we dore ko ngo yamuteye icyuma agakomereka mu ivi ubwo bari mu birori by'umuryango.

   Quincy Promes ushinjwa(Image:Getty)

Quincy Promes yafashwe hagati mu kuboza bijyanye n'iryo bara ryari ryabaye mu mwaka ushize ahitwa Abcoud hanze ya Amsterdam ariko aza kurekurwa.

Ibi byabaye nyuma y'uko yari amaze gutongana n'uwo mwenewabo bizamo imvururu nyinshi ariko abandi bagize umuryango baratabara.

Nyuma yo gukorwaho iperereza, ubushinjacyaha bwanzura ko agiye gushinjwa icyaha cyo gushaka kwica umuntu cyangwa se agashinjwa gutera icyuma umuntu.

Uhagarariye mu mategeko uwatewe icyuma,yagize ati:"Icyemezo cyo gukurikirana Promes nicyo cyemezo cyiza cyonyine cyari gikwiye gufatwa."

"Nyuma yo gusuzuma neza tuzasaba ubushinjacyaha kumukurikiranaho gushaka kwica umuntu."

N'ubwo Quincy Promes akomeza guhakana ibyo ashinjwa, ntabwo umunsi w'urubanza uratangazwa.

Quincy Promes yavukiye i Amsterdam mu Buholandi. Mu 2019 yagiye mu ikipe ya Ajax nyuma yo kuva muri FC Sevilla kuri million €15 mbere yo gusubira mu ikipe ya Spartak Moscow mu Burusiya.

           Quincy Promes mu ikipe ya Spartak Moscow(Image:Daily News Day)

Kuva mu 2014 amaze gutsinda ibitego 7 mu mikino 50 yakiniye ikipe y'igihugu y'Abaholandi.

Ubwo aheruka kugaragara mu ikipe y'igihugu yari ku mukino batsinzemo Czech Republic ibitego 2-0 mu mikino ya euros2020.