Myugariro wa FC Barcelona Gerrard Pique nawe yaje kugira icyo avuga ku mpaka za Lionel Messi na Cristiano Ronaldo zimaze imyaka irenga icumi abantu batazivugaho rumwe kuri aba bagabo.
Uyu mugabo ukina mu mutima wa ba myugariro yemeza ko aba bagabo ari abakinnyi bakomeye ku isi bitari ubu gusa ahubwo no mu mateka y'umupira w'amaguru ku isi.
Uyu munya-Espagne w'imyaka 34 avuga ko impano Lionel Messi afite itameze nk'iy'abantu basanzwe ariko akanemeza ko Cristiano Ronaldo ari umukinnyi udasanzwe wabayeho mu mateka ya ruhago.
Gerrard Pique aganira na BT sport yagize ati:"Ndatekereza ko bombi ari abakinnyi beza cyane.
"Turi kuvuga ku bakinnyi babiri beza cyane, bitari gusa ku isi ubu ahubwo no mu mateka y'umupira w'amaguru.
"Mpora mbivuga ko Lionel Messi afite impano idafitwe n'undi muntu wese. Ndavuga ko azi uburyo bwo gufata umupira , umuvuduko ndese no kuwukoresha icyo ashaka.
"Umupira ntujya muri metero ebyiri uvuye ku cyirenge cye, uba uri aho. Ntibishoboka kumufata, iyi mpano ntawundi ndayibonana."
Cristiano Ronaldo we ni umukinnyi utandukanye, baratandukanye cyane. Ni muremure, arakomeye mbese aruzuye. Yakora buri kimwe.
"Yatsinda igitego ku mutwe, kufura, penariti cyangwa arebana na myugariro.
"Ariko kuri nge bisa n'aho Lionel Messi atari umuntu ariko Cristiano ni umwiza mu bantu."
Lionel Messi aherutse gushyiraho akandi gahigo nyuma yo guhabwa Ballon d'Or ya karindwi akomeza gusiga mugenzi we Cristiano Ronaldo ufite Ballon d'Or eshanu.
Pascal Ferre ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Ballon d'or ndetse no kuyitanga aherutse kuvuga ko Cristiano Ronaldo yaba afite intego yo kuzahagarika gukina umupira w'amaguru arusha Lionel Messi Ballon d'or n'ubwo Ronaldo we avuga ko ntabyo yigeze amubwira.
Cristiano Ronaldo kandi yagize umwaka mwiza ku mibare cyane cyane kuva yagaruka muri Manchester United dore ko aherutse no kuzuza ibitego 800 amaze gutsinda mu myaka amaze gukina.
Izindi nkuru wasoma:
Mama wa Cristiano Ronaldo akomeje kumusaba ikintu gikomeye mbere y'uko apfa
Abakinnyi ba Rayon Sports barahiriye gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka
Ibi kandi Gerrard Pique yavuze abihuza na Gary Lineker wigeze kuvuga ko Lionel Messi atari umuntu mu 2018.
Gary Lineker yabwiye Barça TV ati:"Niwe mukinnyi wambaye inkweto z'umupira w'amaguru mwiza kurusha abandi babayeho, Ibyo byose iyo ubihuje, mu by'ukuri si umuntu."
Gerrard Pique yemeza ko Messi atari umuntu(Image:CBS sport)
Pique yemeza ko Cristiano na Messi ari abakinnyi beza mu mateka ya ruhago(Image:Daily mail)
