AS Kigali yabonye amanota atatu nyuma y'imikino ibiri idatsinda

AS Kigali yabonye amanota atatu nyuma y'imikino ibiri idatsinda

 Mar 14, 2022 - 10:04

Kuri uyu wa mbere AS Kigali yatsinze Gicumbi FC igitego kimwe mu mikino y'umunsi wa 21 wa shampiyona.

Kuri uyu wa mbere nibwo hari hateganyijwe imikino ibiri isoza umunsi wa 21 wa shampiyona ya Primus national league, watangiye ku wa gatandatu w'icyumweru gishize.

Ikipe ya AS Kigali yari yakiriye ikipe ya Gicumbi FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ndetse ukaba ari umukino byari biteganyijwe ko utangira kare ku isaha ya saa 12:30.

AS Kigali yari imaze imikino ibiri idatsinda yashakaga kureba ko yabona amanota y'uyu munsi, mu gihe Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde nayo yashakaga aya manota ngo ayifashe kugira icyizere cyo kurokoka icyiciro cya kabiri.

Impande zombi zatandukanijwe n'igitego kimwe AS Kigali yabonye ku munota wa 14 w'igice cya mbere. Ni umupira mwiza wahinduwemo na Rukundo Denis ukina ku ruhande rw'iburyo, umuzamu wa Gicumbi FC witwa Muhawenayo Gad agerageza kuwurenza ariko umupira ukubita ipoto uragaruka, Shaban Hussein Shabalala ahita asobyamo.

Urebye iyi ntsinzi nta kintu kinini ihinduye ku ruhande rwa AS Kigali kuko ifashe umwanya wa kane aho inganya na Rayon Sports iri ku mwanya wa gatanu amanota 35. Gusa bigaragara ko ibyo guhatanira igikombe cya shampiyona byo biri kure kuko irushwa amanota 12 na Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere.

Gusa ku ruhande rwa Gicumbi FC ho ibintu birakomeza kuba bibi kuko yagumye ku mwanya wa nyuma, aho ifite amanota 15 inganya na Gorilla FC.

Abakinnyi AS Kigali yabanje mu kibuga

Shabalala niwe watsindiye AS Kigali igitego