Umunsi w'impano wahiriye APR FC itanga impano ku bafana bayo

Umunsi w'impano wahiriye APR FC itanga impano ku bafana bayo

 Dec 26, 2021 - 13:40

APR FC yatsinze Gasogi United mu mukino w'ikirarane kuri icyi Cyumweru.

Ni umuco umaze kumenyerwa ku isi yose ko umunsi ukirikira Noheli uba ari umunsi wo gutanga impano uzwi nka Boxing day mu rurimi rw'Icyongereza.

Ikipe ya APR FC rero nayo yatanze impano y'amanota atatu ku bakunzi bayo itsinda Gasogi United ibitego bibiri ku busa.

Kuri uyu munsi mu Rwanda hari hateganyijwe umukino wari guhuza ikipe ya Gasogi United na APR FC utarabereye igihe. Wari umwe mu mikino itatu y'ibirarane APR FC yari ifite.

Ikipe ya Gasogi United yari igiye gukina uyu mukino mu gihe itari mu bihe byiza kuko imikino itanu yari iherutse gukina yose nta n'umwe yatsinze ahubwo yanganyije itatu itsindwa ibiri.

Ku rundi ruhande APR FC yo yagomgaba kugabanya ikinyuranyo kiri hagati yayo na Kiyovu Sports ya mbere kuko mbere y'uyu mukino yarushwaga amanota atandatu yose n'iyi kipe y'abanyamujyi.

Kuri uyu mukino kandi umutoza wa APR FC Adil Mohamed yari ataragaruka kuko yanduye Covid-19 ahubwo hari umwungiriza we Jamel Eddine wafatanyaga na Jacques Tuyisenge gutoza aba basore b'ingabo z'igihugu.

Ni umukino mu minota y'igice cya mbere waranzwe na Gasogi United yagiye ibona uburyo bwo gutsinda ibitego ariko ikirangaraho. Aha twavuga nk'aho ku munota wa 25' ku mupira watewe na Malipangou Christian nyuma Mbogo Ally awushyira ku mutwe ukubita ipoto.

Ku munota wa 41 kandi Malipangou yongeye guha umupira mwiza Hassan Djibrin ariko Djibrin akeka ko umuzamu Ahishakiye Hertier arawufata birangira awirengereje.

Myugariro wa Gasogi United Mbogo Ally waranzwe n'amakosa ya hato na hato mu gice cya mbere, yongeye gukora ikosa ku munota wa mbere wariwongeweho nyuma y'uko iminota 45 yari irangiye. Anicet yafashe uwo mupira awuha Mugunga Yves ahita abonera APR FC igitego cya mbere bajya kuruhuka ari igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Mbogo Ally ahita asimburwa na Tuyisenge Hakim ubwo umutoza Guy Bukasa yageragezaga kureba uko yakwishyura igitego.

Mu gice cya kabiri ariko APR yagarutse idatanga amahwemo kuri Gasogi United kuko byagaragaraga ko ishaka igitego cya kabiri ku bubi n'ubwiza.

Ku munota wa 77' nibwo Anicet yahaye umupira Mugunga Yves nawe ahita awushiburira Byiringiro Lague ariko Kaneza Augustin ukinira Gasogi United ahita amukurura umusifuzi atanga penariti.

Iyi penariti yaje kwinjizwa neza na Byiringiro Lague ku munota wa 78' yatumye APR FC noneho ihita yizera gutahana amanota atatu.

Ubu ikipe ya APR FC irarushwa amanota atatu na Kiyovu Sport mu gihe igifite imikino ibiri y'ibirarane izakina na Rutsiro FC ndetse na Mukura Victory Sport.

Abakinnyi APR FC yabanjemo bakina na Gasogi United(APR FC instagram)

Mugunga Yves yatsindiye APR FC igitego(Net-photo)

Byiringiro Lague yatsinze igitego kuri penariti(Net-photo)