Umukino ikipe ya Liverpool yaraye itsinzemo Leeds United ibitego 6-0, umunyamisiri Mohamed Salah yatsinzemo ibitego bibiri bituma ahita akuraho agahigo ashyiraho akandi muri Premier league.
Uyu mugabo uherutse kuva mu gikombe cya Afurika yimyiza imoso, muri Premier league ho ameze neza dore ko ari nawe uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi aho amaze gutsinda ibitego 19 muri uyu mwaka w'imikino.
Mohamed Salah ubu amaze kugira uruhare mu bitego 160 mu mikino ya Premier league. Hafi ya byose yabitsindiye ikipe ya Liverpool nyuma y'imikino itari myinshi yakinnye muri Chelsea.
Didier Drogba wahoze ari rutahizamu wa Chelsea yagize uruhare mu bitego 159 mu mikino ya Premier league yakiniye iyi kipe, ndetse yariwe munyafurika wagize uruhare mu bitego byinshi muri Premier league, ariko ako gahigo Mohamed Salah yamaze kugakuraho.
Ikirenze kuri ibi nuko Mohamed Salah abikoze mu mikino mike ugereranyije na Didier Drogba, kuko Drogba amurusha imikino 72 yose yakinnye muri Premier league.
Didier Drogba yari umunyafurika wagize uruhare mu bitego byinshi bya Premier league(Net-photo)
Mohamed Salah yakuyeho agahigo ka Didier Drogba(Net-photo)
