Rutahizmu Pierre-Emerick Aubameyang ku myaka 32 gusa yamaze gutangaza ko yasezeye mu ikipe y'igihugu ya Gabon, nyuma yo kudakina igikombe cy'Afurika giheruka bivugwa ko arwaye.
Mu ibaruwa ndende yanditse yashimiye abaturage ba Gabon, ashimira abatoza n'abakinnyi babanye n'abandi bagiye batandukanye.
Yagize ati:"Ndashaka gushimira abaturage ba Gabon ndetse n’abanshigikiye bose mu bihe byiza n’ibibi, Nzakomeza kwibuka byinshi byiza nk’umunsi natangiriye bwa mbere kuri romnisports, cyangwa umunsi nagarutse mvuye muri Nijeriya nzanye Ballon d’Or nyafurika."
Yakomeje ati:"Kandi ubisangira n’abantu bose byari umwanya utazibagirana. Ndashimira Perezida wacu, nyakubahwa Ali Bongo Ondimba uhora ashyigikira Panthers kandi niko yahoze abikora kugirango umupira w’amaguru utere imbere mu gihugu cyacu."
Aubameyang yasezeye mu ikipe y'igihugu(Net-photo)
Aubameyang yongeyeho ati:"Bwa nyuma, ndashimira data wampaye icyifuzo cyo gukora nka we, ndizera ko namuteye ishema kwambara amabara."
Pierre-Emerick Aubameyang asezeye mu ikipe y'igihugu amaze kuyikinira imikino 72 dore ko umukino wa mbere yawukinnye afite imyaka 19 gusa, akaba yaratsinzemo ibitego 30 muri iyo mikino. Uyu musore kandi yitabiriye ibikombe by'Afurika bine n'ubwo ntacyo babashije gutwara.
Kuva Aubameyang yagera i Nou Camp avuye muri Arsenal muri Mutarama, amaze gutsinda ibitego 11 mu mikino 16 muri La Liga ndetse ni umukinnyi ngenderwaho mu FC Barcelona.
