Ibikorwa byo kuvugurura stade ya Huye byatangiye(AMAFOTO)

Ibikorwa byo kuvugurura stade ya Huye byatangiye(AMAFOTO)

 Apr 24, 2022 - 06:02

Nyuma y'uko akarere ka Huye gatangaje ku mugaragaro ko stade mpuzamahanga ya Huye igiye kuvugururwa, ubu iyi stade yatangiye kuvugururwa.

Mu gihe u Rwanda rutabona sitade yujuje ibyangombwa ngo ibashe kwakira imikino mpuzamahanga byazaba ngombwa ko imikino u Rwanda ruzakira mu gushaka itike yo gukina igikombe cy'Afurika yajya ikinirwa mu mahanga kandi byitwa ko ari u Rwanda rwakiriye.

Inyigo yakozwe yagaragaje ko stade mpuzamahanga ya Huye ariyo ishobora kuvugururwa mu gihe gito kandi ikaba yabasha kwakira iyo mikino, dore ko umukino wa mbere u Rwanda ruzakira uzaba muri Kamena uyu mwaka aho Senegal izaba itana mu mitwe n'Amavubi.

Nyuma y'itangazo ryasohowe kuri uyu wa Gatandatu n'akarere ka Huye rivuga ko iyi stade ibaye ifunzwe ngo ibanze ivugururwe, ubu ibikorwa byo kuyivugurura byamaze gutangira kandi bikaba bigomba gukorwa byihuse cyane.

U Rwanda ruri mu itsinda rya 12 mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'isi kizabera muri Ivory Coast, aho ruri kumwe na Senegal, Benin na Mozambique. Imikino itatu ruzayakira, mu gihe indi mikino itatu ruzaba rwasuye ibyo bihugu bitatu.