Muhadjiri Hakizimana yerekeje muri Saudi Arabia

Muhadjiri Hakizimana yerekeje muri Saudi Arabia

 Jul 10, 2022 - 09:41

Umukinnyi w'Amavubi Muhadjiri Hakizimana yamaze gufata rutemikirere yerekeza muri Saudi Arabia, aho yamaze gusinyira ikipe ya Al-Kholood Club yo muri icyo gihugu.

Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru nibwo Muhadjiri Hakizima yerekeje muri Saudi Arabia,  aho agiye mu ikipe ya Al-Kholood Club bumvikanye amasezerano y’umwaka umwe mu kwezi gushize.

Ubwo uyu musore yerekezaga ku kibuga cy'indege yaherekejwe n’umugore we Muteteri Alice, mwishywa we Ahishakiye Nabil ukinira Gicumbi FC ndetse na Isiaka Murekezi usanzwe ari inshuti ya Muhadjiri.

Uyu mukinnyi w’imyaka 28 yari amaze imyaka ibiri mu Rwanda aho yakiniye AS Kigali na Police FC nyuma yo gutandukana na Emirates Football Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu mwaka w’imikino wa 2019/20.

Ubwa mbere yari yerekeje muri Asia nyuma y’imyaka itatu akinira APR FC yari yaragezemo muri Nyakanga 2016 avuye muri AS Kigali, na yo yari yamuguze muri Mukura Victory Sports.

Hakizimana Muhadjiri kandi yatowe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka w’imikino wa 2017/18 mu Rwanda, aho yari akiri muri APR FC.

Nyuma yo kuzamurwa n’umutoza Mungo Jitiada ‘Vigoureux’, Muhadjiri yakiniye Etincelles, ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, nyuma ajya gukinira Mukura Victory Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kugurwa na AS Kigali FC atakiniye igahita imutanga muri APR FC.