Abatoza 20 barimo Haruna Niyonzima basoje amahugurwa ya CAF

Abatoza 20 barimo Haruna Niyonzima basoje amahugurwa ya CAF

 Dec 20, 2021 - 10:29

Amahugurwa y'ubutoza ya CAF yo ku rwego rwa C na D yari amaze iminsi mu Rwanda yasojwe.

Ni amahugurwa yitabiriwe n'abatoza bagera kuri 20 harimo na kapiteni w'ikipe y'igihugu Haruna Niyonzima uri kugana mu nzira zo guhagarika gukina umupira w'amaguru.

Ni amahugurwa yari amaze ibyumweru bigera kuri 3, aho aba batoza bahabwaga amahugurwa yo kuba abatoza bo ku rwego rwa C na D. Haruna Niyonzima yari mu batoza bashaka icyangombwa cya CAF kiri ku rwego C.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ukuboza 2021, nibwo Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi akaba n'umukinnyi wa As Kigali, Haruna Niyonzima we na bagenzi be bahawe ibyemezo by'uko bitabiriye aya mahugurwa.

Aya mahugurwa yabaye nyuma yayabaye mu 2017, ariko Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika 'CAF' Iza kuyatesha agaciro. nyuma y'aya mahugurwa, CAF niyo izatanga amanota mu minsi iri imbere.

Andi makuru kandi avuga ko Haruna Niyonzima yaba akomeje kwifuzwa n'ikipe yo muri Tanzania yitwa Geita Gold ishaka kumusubiza muri iki gihugu yakinnyemo imyaka myinshi.

Haruna Niyonzima ubu ari gukinira AS Kigali yagarutsemo nyuma yo kuva mu ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania nayo yakiniye igihe kinini mbere y'uko ajya muri Simba SC n'ubwo yaje kuyisubiramo.

Abatoza barimo Haruna basoje amahugurwa(Image:Inyarwanda)