Abiswe ibikurankota batangiye kumanuka muri Rayon Sports

Abiswe ibikurankota batangiye kumanuka muri Rayon Sports

 Jul 8, 2022 - 11:40

Rayon Sports iri kwigaragaza cyane ku isoko ry'abakinnyi yamaze gusinyisha umurundi Mbirizi Eric.

Ku bufatanye n’umutoza wayo mukuru Haringingo Francis Christian, Rayon Sports yamaze gusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri Mbirizi Eric wakiniraga Le Messager Ngozi y’i Burundi.

Ku gica munsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Nyakanga 2022, nibwo Mbirizi Eric yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri kuri iki gica munsi.

Mbirizi Eric wahawe Miliyoni 18 z’amanyarwanda yitezweho gufasha Rayon Sports mu mwaka utaha w'imikino, dore ko intego y'iyi kipe ari ibikombe nk'uko bivugwa na perezida wayo.

Mbilizi Eric(wo hagati) yamaze gusinyira Rayon Sports