Ni umukino wa nyuma w'igikombe cy'amahoro uteganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki 28 Kamena 2022, aho kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo AS Kigali iratana mu mitwe na APR FC.
Aya makipe yageze ku mukino wa nyuma akuyemo ayandi akomeye, ndetse uburyo zose zizi uburyohe bw'iki gikombe ndetse zikaba zifite abatoza bakomeye, nicyo gikomeza uyu mukino cyane.
AS Kigali ntiyatangiye umwaka w'imikino neza ndetse ni umwaka w'imikino wayibereye mubi cyane, ariko kuva yaha akazi umutoza Cassa Mbungo André uzwiho ubuhanga cyane mu mikino yo gukuranwamo byateye ikikango kuri benshi.
Mu gihe bakomeje kwitegura uyu mukino, Cassa Mbungo André yaganiriye n'ikinyamakuru Umuseke asaba abasifuzi kuzarangwa n'ubunyangamugayo nta bindi barebyeho.
Cassa Mbungo yagize ati:"Tumaze iminsi tuvugwaho ibintu bitari byiza muri Siporo yacu, ndisabira ko twakwikosora, cyane cyane ku mukino tuzakina na APR FC.
"Ndisabira abasifuzi bazigaragaze nk’abantu bashaka gukora umurimo wabo kinyamwuga. Bazigaragaze bakora bafite ubunyangamugayo. Byafasha kugira ngo abantu babagirire icyizere, cyane cyane mu mwaka utaha. Niba turangirije ku bintu bitari byiza nk’ibyo tumaze iminsi tubona, nibaza ko nta kizere abantu bazatugirira."
Cassa Mbungo yasabye abasifuzi kuba inyangamugayo(Image:@fcaskigali/Instagram)
Uyu mutoza yakomeje avuga ko uyu mukino uzaba ukomeye cyane, bitandukanye n’ibyo abantu bamaze iminsi bavuga ko uzorohera AS Kigali kuko yatsinze APR FC muri shampiyona.
Casa kandi, yanasabye abakinnyi bamaze kurambagizwa n’andi makipe, kuba inyangamugayo bakazatanga byose byabo kugira ngo n’ahandi bazajya bazabe bubashywe.
Umukino uheruka guhuza aya makipe abiri ni umukino wabanzirizaga umunsi wa nyuma muri shampiyona, aho AS Kigali yatsinze APR FC ibitego bibiri ku busa.
AS Kigali ishaka kongera gukina CAF Confederation cup(Net-photo)
Gusa urebye muri rusange aya makipe yombi ntakunze gutsindana cyane, ahubwo anganya kenshi. Imibare igaragara ku mikino ya vuba iheruka guhuza aya makipe, imikino itanu ya mbere y'uwo twavuze ruguru, aya makipe yose yarayinganyije.
AS Kigali ishaka gutwara igikombe cy'amahoro ngo ibone itike yo kujya mu mikino nyafurika nk'uko yari imaze igihe ariyo ijya muri CAF Confederation cup, ariko nitagitwara hazasohoka Kiyovu Sports kuko ariyo yabaye iya kabiri muri shampiyona.
