AS Kigali yashimiye Ishimwe Christian wasinyiye APR FC

AS Kigali yashimiye Ishimwe Christian wasinyiye APR FC

 Jul 17, 2022 - 07:36

Nyuma y'uko ayivuyemo yari ayimazemo imyaka itatu, AS Kigali yafashe umwanya ishimira myugariro Ishimwe Christian uko babanye muri iyo myaka.

Ikipe ya AS Kigali yashimiye uwahoze ari myugariro wayo Ishimwe Christian ubwitange yagaragaje mu myaka 3 yayikiniye mbere yo kwerekeza muri APR FC.

Uyu musore ukina ku ruhande rw’ibumoso inyuma watangiye no guhamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi,  gashize iminsi asinyiye ikipe ya APR FC amasezerano y’imyaka 2.

Ishimwe Christian yamaze gusinyira APR FC(Net-photo)

Ishimwe Christian yabaye umukinnyi wa APR FC, nyuma y'amasaha atagera kuri 24 yari ashize afashije AS Kigali gutwara igikombe cy'amahoro cya 2022, aho batsindiye APR FC ku mukino wa nyuma.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, AS Kigali yashimiye uyu mukinnyi akazi keza n’ubwitange yagaragaje mu gihe yayikiniraga.

Bagize bati:"Turagushimira Ishimwe Christian ku bw’akazi keza wakoze, imbaraga n’ubwitange watweretse, turabishima kandi turakwifuriza ibyiza ahazaza."

Christian yari amaze imyaka itatu muri AS Kigali (Net-photo)

Ishimwe Christian yinjiye muri AS Kigali mu mpeshyi ya 2019 ubwo yari avuye mu ikipe ya Marines FC. Mu myaka 3 yamaze muri iyi kipe yayifashije gutwara ibikombe 2, aribyo igikombe kiruta ibindi mu gihugu cya 2019 (Super Cup 2019) n’igikombe cy’Amahoro cya 2022.

Ishimwe Christian yerekeje muri APR FC aho azahatanira umwanya wo kubanza mu kibuga na Niyomugabo Claude, na we wageze muri APR FC avuye muri AS Kigali mu myaka ine ishize.

Ishimwe yabaye umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi mu batarengeje imyaka 20, Abatarengeje imyaka 23 ndetse amaze guhamagarwa inshuro ebyiri mu ikipe y'igihugu nkuru n’ubwo ataragira amahirwe yo kuyikinira mu marushanwa.