Hakizimana Muhadjiri yavuze ku byo kwerekeza muri Rayon Sports ahora asabwa

Hakizimana Muhadjiri yavuze ku byo kwerekeza muri Rayon Sports ahora asabwa

 Mar 31, 2022 - 16:39

Umukinnyi w'umunyarwanda Hakizimana Muhadjiri asanga Rayon Sports ashobora kuba ayifitiye ideni, dore ko habuze gato ngo ayisinyire mbere yo kujya muri AS Kigali.

Mu 2020 ubwo Hakizimana Muhadjiri yasinyiraga ikipe ya AS Kigali byatunguye abafana benshi ba Rayon Sports kuko bari biteze ko uyu musore azasinyira ikipe yabo, abandi bumva ko byamaze no kurangira.

Bivugwa ko ikibazo cy'amafaranga aricyo cyatumye uyu musore atajya muri Murera dore ko muri icyo gihe Covid-19 yari imeze nabi cyane. Gusa uyu musore avuga ko kugeza n'ubu aho agiye hose ahura n'abafana ba Rayon Sports bakomeza bamusaba kuza mu ikipd yabo.

Muhadjiri yari yitezwe muri Rayon Sports(Image:Rwanda Magazine)

Mu kiganiro yagiranye na Royal FM, Hakizimana Muhadjiri avuga ko nawe yumva afitiye Rayon Sports ideni bitewe na karibu yirirwa ahabwa n'abakunzi bayo bahurira mu bice bitandukanye.

Yagize ati:"Icyo navuga Rayon Sports ni ikipe yanshatse cyane n’abakunzi bayo kuko ahantu hose ngiye kunywa ka Cyayi, ahantu hose ngiye n'iyo naba mvuye mu mukino wa Police FC, uhita wumva ngo uzaze, uzaze.

"Hari igihe usanga ikipe uyifitiye umwenda. Ntabwo nkunda guca ku ruhande, ahantu hose ngiye n’uyu munsi ntabwo nakubeshya babimbwiye, n'ejo bazabimbwira. N'iyo nsohotse mu rugo barambwira ngo 'Rayon yacu, Rayon yacu'. Inshuro nyinshi twagiye duhura ntibikunde, hari igihe uba usanga abantu ubafitiye umwenda."

Muhadjiri avuga ko ahora asabwa kujya muri Rayon Sports(Image:Rwanda Magazine)

Uyu musore ari muri Police FC itarahiriwe n'uyu mwaka w'imikino kuko yatangiye nayo ivuga ko ishaka igikombe cya shampiyona. Bivugwa ko Muhadjiri yaba yarasinye umwaka umwe gusa muri iyi kipe y'igipolisi, ukaba urarangirana n'uyu mwaka w'imikino.

Hari abafana benshi ba Rayon Sports bifuza kubona uyu musore yambaye umwenda w'umweru n'ubururu akabafasha kubabaza abakeba babo, nk'uko nabo yagiye abababaza yambaye umukara n'umweru.