Ni umunsi wa kabiri wa Tour du Rwanda aho uyu munsi hari gukinwa etape yo kuva mu mujyi wa kigali abasiganwa berekeza mu karere ka Rwamagana.
Abasiganwa babanje kuzenguruka mu mujyi wa kigali mbere yo kwerekeza Rwamagana. Saa tatu bari bahagurutse kuri Stade Amahoro babanza kuzenguruka mu mihanda itandukanye ya Kigali.
Mu masaha ya saa 10:40 nibwo abasiganwa bari bageze mu Kabuga ka Musha bikaba biteganyijwe ko nibagera Rwamagana barazenguruka mu mujyi inshuro icumi bakabona gusoza irushanwa.
Uru rugendo rw'ibirometero 148 na metero 300, bakaba bamaze kugenda ibirometero 62, biteganyijwe ko umukinnyi wa mbere arasesekara i Rwamagana ku isaha ya saa 12:48 ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere.
Muri aya masaha kandi abasiganwa bari bayobowe n'abagabo batatu aribo Maatougui Nasr Eddine, Sabbahi El Houcaine na Stockman Michel, bakaba basigaga igikundi kibakurikiye iminota ine n'amasegonda 30. Ndetse aba bagabo bakaba bari kugendera ku muvuduko w'ibirometero 40 na metero 500 ku isaha.
Abanyarwanda bari gusiganwa bari imbere ni abari muri icyo gikundi kiri inyuma y'abo bagabo batatu bayoboye isiganwa.
Tour du Rwanda abasiganwa bari kwerekeza mu karere ka Rwamagana
