Umukino ikipe ya AS Kigali yatsinzwemo na Rayon Sports ibitego 2-1 kuri uyu wa Gatandatu wabaye imbarutso yo kwirukanwa ku mutoza wari uwa AS Kigali Eric Nshimiyimana ndetse na Mutarambirwa Djabil wari umwungirije.
Ibitego bibiri byabonetse hakiri kare bitsinzwe na Youssef Rharb ndetse na Manace Mutatu byatumye bajya kuruhuka ari ibitego bibiri bya Rayon Sports ku busa bwa AS Kigali.
Igitego kimwe cy'impozamarira cya AS Kigali, cyatsinzwe na Bishira Latif ku munota wa 59, ariko ntacyo cyayifashije kuko ntiyashoboye kwishyura ikindi gitego yari yatsinzwe ngo byibuze ibone inota.
Gutsindwa uyu mukino byatumye ubuyobozi bwa AS Kigali bwirukana umutoza Nshimiyimana Eric wabonye amanota arindwi mu mikino itandatu iheruka.
Ni ku nshuro ya gatatu Nshimiyimana yatozaga AS Kigali nyuma yo kuyibamo mu 2011 mu gihe kandi yanayitoje hagati ya 2014 na 2018, yirukanwa nyuma yo kunanirwa kwegukana Shampiyona ya 2018/19.
Nshimiyimana yatoje andi makipe atandukanye nka APR FC na Kiyovu Sports.
Kuri ubu AS Kigali yari ku mwanya wa gatatu nyuma y’imikino umunani, inganya amanota 16 na APR FC mu gihe zombi zirushwa amanota ane Kiyovu Sports ya mbere.
Uretse Nshimiyimana Eric n’umutoza wari umwungirije ari we Mutarambirwa Djabil yahise yirukanwa.
Aganira na IGIHE, Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice, yavuze ko aba batoza bombi birukanwe kubera ko batageze ku byo bari basabwe kugeza ku ikipe.
Ati “Bafite amasezerano yabo kandi bafite ibyo bagombaga kugeza ku ikipe, iyo batabigezeho bagongwa n’ibiri mu masezerano. Ibyo basabwe gukora ntabwo babikoze kandi hateganywa ko amasezerano ashobora guseswa nta nteguza.”
Yavuze ko kuri ubu, ubuyobozi bugiye gushaka abandi batoza mu ivugurura rigomba gusiga impinduka zatuma iyi kipe yongera kwitwara neza.
Ati “Turakomeza dukore. Ni ukuvugurura, ni ukureba izindi ngamba nshya twashyiramo, ni ugushaka abandi batoza hanyuma tukazabamenyesha.”
AS Kigali izagira inama ku Cyumweru mu gitondo, aho hazaganirwa ikigiye gukurikiraho nyuma y’isezererwa ry’aba batoza.
Abatoza ba AS Kigali birukanwe nyuma y'iminsi itari mike benshi mu bakunzi ba ruhago bakemanga ubushobozi bwabo ku kuba bafasha AS Kigali gutwara igikombe cya shampiyona.
Eric Nshimiyimana yirukanwe nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports(Image:Isimbi)
