Gushaka gukubita umutoza biri mu byatumye  Niyonzima Oliver Seif ahagarikwa mu ikipe y'igihugu

Gushaka gukubita umutoza biri mu byatumye Niyonzima Oliver Seif ahagarikwa mu ikipe y'igihugu

 Nov 16, 2021 - 10:57

Niyonzima Olivier Seif yazize gushaka gukubita umutoza no gusuzugura umuyobozi.

Hari mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ubwo FERWAFA yandikaga kuri Twitter ko yahagaritse umukinnyi ukina mu kibuga hagati Niyonzima Olivier Seif kubera imyitwarire mibi yagaragaje nyuma y’umukino u Rwanda rwaraye rutsinzwe na Kenya 2-1 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Hakomeje gusohoka amakuru menshi bikomeza kutoroha guhita umenya icyo uyu mugabo watsinze igitego ku mukino wa Kenya yaba yazize.

   Niyonzima Olivier Seif wahagaritswe

Umunyamabanga wa FERWAFA w'umusigire witwa Iraguha David niwe waje gutangaza impamvu y'ibi byose zirimo gusuzugura umuyobozi wa FERWAFA.

David yagize ati:“Icyatumye ahagarikwa, barangije gukina we ajya mu kabari, bamwegereye cyane cyane perezida wa FERWAFA agaragaza agasuzuguro aho kugira ngo yumve icyo bamubwiye, baramureka.”

Akomeza avuga ko kuva icyo gihe atigeze agaruka no kuri hoteli ndetse banerekereje mu kibuga cy’indege batari kumwe na we.

Ati “Icyaje gutungurana ni uko batongeye kumubona, nibwo twavuze tuti reka twandike kuri Twitter ko abaye ahagaritswe mu ikipe y’igihugu kugeza igihe kitazwi.”

“Yego ubu barimo harasuzumwa(checking) ku kibuga cy’indege ntabwo bari kumwe, kereka aje nyuma yabo ariko ntabwo bari kumwe.”

Gusa andi makuru agakomeza avuga ko uyu Niyonzima Olivier Seif hari n'aho yashatse gukubita umutoza.

Ku kijyanye no kuba yashatse gukubita umutoza, yagize ati “Ibyo gukubita umutoza ibyo ni ibindi wenda bishobora kuba byavuzwe ariko ayo niyo makuru yacu twagendeyeho tumuhagarika tunandika kuri Twitter.”

U Rwanda rwasoje imikino y’itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi ruri ku mwanya wa nyuma n’inota 1 yakuye kuri Kenya i Kigali, indi mikino yose ikaba yarayitsinzwe.