Muri Croatia abakunzi ba ruhago bari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura myugariro wari ukiri muto witabye Imana nyuma yo kugwa mu kibuga.
Uyu musore wakiniraga ikipe ya NK Nehaj yaguye yaguye mu kibuga mu minsi micye ishize ubwo bari mu myitozo. Yahise ajyanwa kwa muganga ari muri koma(coma) ariko ku bw'amahirwe macye yaje kwitaba Imana.
Iyi kipe ye ya NK Nehaj yaje gutangaza iyi nkuru y'akababaro babinyujije ku rubuga rwabo rwa facebook ndetse bihanganisha umuryango we.
Iyi nkuru kandi yatangajwe n'ikinyamakuru cyo muri Bosnia and Herzegovina kitwa Klix cyavugaga ko abaganga bakoze uko bashoboye ariko kurokora ubuzima bw'uyu musore bikanga.
Bivugwa ko uyu musore wakinaga mu mutima wa ba myugariro yaba yaragize ikibazo cy'umutima bikaba aribyo byatumye yikubita hasi mu myitozo bikamuviramo urupfu.
Marin Cacic yatangiriye gukina umupira w'amaguru mu bato b'ikipe ya Rijeka, anyura mu ikipe ya Isernia yo mu kiciro cyo hasi mu Butariyani. Akaba yitabye Imana yakinaga muri NK Nehaj yo mu mujyi wa Senj muri Croatia.
Izindi nkuru wasoma:
Inkuru ibabaje:Undi mukinnyi yaguye mu kibuga arapfa
Niwe mukinnyi ukize kurusha abandi ku isi ariko ubu ari kwigurisha
Abakunzi ba ruhago batandukanye bagiye bandika amagambo atandukanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko bababajwe n'urupfu rw'uyu musore.
Uwitwa Zoran Meter yanditse ati:"Si nzi uyu musore cyangwa ababyeyi be, ariko sinahisha ko nababajwe n'inkuru ye. Nihanganishije bikomeye ababyeyi be."
Naho Robi Fonovic ntiyavuze byinshi yagize ati:"Ruhukira mu mahoro y'Imana."
Sandra Biondic we yasabye Imana ko yaha umuryango w'uyu musore imbaraga zo kwakira ubu bubabare n'agahinda gakabije.
Indi kipe yanyuzemo yitwa NK Jedinstvo yo muri Bosnia and Herzegovina nayo yanditse ku rubuga rwayo ubutumwa bugaragaza akababaro bati:"Ruhukira mu maho Marin, uzahora mu mitima yacu iteka."
Iyi nkuru kandi iriyongera ku zindi nkuru z'abakinnyi batandukanye bari kugira ikibazo cyo kurwara umutima bikabaviramo ingaruka zitandukanye.
Aha twavuga nka Sergio Kun Aguero uherutse gusezera ku mupira w'amaguru kubera iyi ndwara, ndetse na Christian Eriksen nawe utari gukina kubera indwara y'umutima.
Marin Cacic witabye Imana azize umutima(Image:Jabuka tv)
Marin Cacic yari myugariro w'imyaka 23(Image:The sun)
