Ikizere cya PSG kimukiye kuri Antonio Conte utoza Tottenham

Ikizere cya PSG kimukiye kuri Antonio Conte utoza Tottenham

 Mar 17, 2022 - 11:33

PSG ikomeje kuvugwa ko ishaka umutoza uzasimbura Mauricio Pochettino, ubu biravugwa ko yatangiye ibiganiro na Antonio Conte utoza Tottenham.

Antonio Conte yafashe ikipe ya Tottenham hagati muri uyu mwaka w'imikino ubwo yari aje gusimbura umunya-Portugal Nuno Espirito Santo byagaragaraga ko biri kwanga, ndetse uyu mutaliyani yasinye amasezerano y'amezi 18 yonyine muri iyi kipe y'i London.

Gusa n'ubwo Antonio Conte amaze igihe gito muri Tottenham, amakuru asohoka avuga ko atishimye muri iyi kipe ndetse ko ashobora no kuyisohokamo ubwo uyu mwaka w'imikino uzaba ugannye ku musozo.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Calcio Mercato cyo mu Butaliyani, yo iravuga ko uyu mutaliyani watozaga Inter.Milan yaba yaratangiye kuganira n'abashobora kumubera abakoresha mu mwaka utaha w'imikino.

Biravugwa ko ibiganiro hagati ya PSG na Antonio Conte byatangiye ngo abe yasimbura Mauricio Pochettino nyuma yo gutsindwa na Real Madrid muri champions league, bakavamo ku buryo butari bwitezwe na benshi.

Iki kinyamakuru kandi cyongeraho ko mu masezerano Antonio Conte yasinye muri Tottenham harimo ingingo imwemerera kuba yayisohokamo mu gihe uyu mwaka w'imikino waba urangiye. 

Gusa n'ubwo bimeze gutya hari andi makuru avuga ko uyu mugabo ataba yifuza guhita ava muri iyi kipe, ko ahubwo yahaguma undi mwaka akareba uko bigenda muri Tottenham.

Maucio Pochettino ashobora kwirukanwa(Image:Getty)

Antonio Conte yaganirijwe na PSG(Image:Eurosport)