Uyu mugabo uherutse kujya mu Busuwisi bikarangira agarutse, ubu yaba agiye gushyira ibirenge hamwe akaguma mu ikipe ya APR FC.
Amakuru dukesha Radio 10 ko ikipe ya APR FC igiye guha uyu rutahizamu Miliyoni 60 Frw yo kumugura.
Usibye kandi ako kayabo ka miliyoni 60, iyi kipe y'ingabo z'igihugu biteganyijwe ko izajya imuha umushahara wa Miliyoni 2 Frw buri kwezi.
Bikomeje kuvugwa ko kandi Lague uherutse gushinga urugo azahabwa imodoka ndetse n’umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC,Gen.James Kabarebe aherutse kumwemerera ko azamwubakira Inzu yo kubamo ubwo yafataga ijambo mu bukwe bwe.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere aribwo Byiringiro Lague ashobora gusinya muri APR FC ariko agomba guhitamo kuko bivugwa ko na Yanga Africans yo muri Tanzania imwifuza kandi ko yamwemereye ibihumbi 100 by'amadorali igihe yagenda asoje amasezerano.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Ukuboza 2021, nibwo Byiringiro Lague yakoze ubukwe n’umukobwa witwa Uwase Kelia, umukobwa bari bamaze imyaka 4 bakundana.
Ubu bukwe bwagombaga kuba Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ariko uyu mugabo yemeye kubusubika kugira ngo afashe APR FC kwitwara neza imbere ya RS Berkane ariko ntabwo byamukundiye nubwo yatsinze igitego cyiza.
Byiringiro Lague w’imyaka 22, yazamuwe mu ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018, yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri muri Gicurasi 2020.
Byiringiro Lague yari amaze igihe yaravunitse ariko mu minsi ishize yagarutse mu kivuga ndetse ari kwitwara neza muri iyi kipe y'ingabo z'igihugu.
Lague Byiringiro ni umwe muri ba Rutahizamu ngenderwaho muri APR FC ndetse n'ikipe y'igihugu Amavubi dore ko anatanga icyizere cy'ejo hazaza.
Byiringiro Lague ni Rutahizamu w'Amavubi(Image:Umuseke)
Byiringiro Lague ashobora kongera amasezerano muri APR FC(Image:Newtimes)
