Ikipe ya Arsenal imaze iminsi itari micye ivugwaho ko ishaka umukinnyi ukina hagati mu kibuga. Mu bavuzwe harimo umunya Portugal witwa Renato Sanches ukinira ikipe ya Lille yo mu Bufaransa.
Uyu musore ukinira Lille mu kibuga hagati, yaciye mu ikipe ya Bayern Munich ariko biramwangira. Gusa kuva yagera muri Lille yo mu Bufaransa bigaragara ko yongeye kugaruka ku gasongero.
Ikipe ya Arsenal na AC Milan nizo zagaragaje ko zishaka uyu munya-Portugal w'imyaka 24 uri ku mpera z'amasezerano ye muri Lille.
Renato Sanches aganira na L'Équipe yagize ati:"Milan na Arsenal zishobora kuba zinshaka, navuganye na agent wange, nta byinshi nabivugaho.Icyo nzi gusa ni uko niteguye."
"Nihagira ikipe iza inshaka nzabyigaho neza.Milan ni ikipe nziza yaba mu mateka cyangwa uko ibayeho. Ndayikunda."
Kugeza kuri ubu Arsenal igomba guhatana na AC Milan kugira ngo itsindire Renato Sanches dore ko nayo yashyizemo imbaraga.
Amasezerano ya Renato Sanches muri Lille ararangira mu mpeshyi ya 2022. Mu mwaka ushize nibwo Renato Sanches yatwaranye n'ikipe ye igikombe cya shampiyona mu Bufaransa.
Mikel Arteta utoza Arsenal arashaka umukinnyi uzafatanya na Thomas Partey hagati mu kibuga bakubaka ikipe ikomeye ibasha guhangana n'ibigugu byo mu Bwongereza.
Renato Sanches yiteguye kuva muri Lille(Image:Getty)
Renato Sanches yafashije Lille gutwara igikombe cya shampiyona iheruka(Image:L'Équipe)
