Rayon Sports yinjije akavagari mu mukino iheruka gukinamo na APR FC

Rayon Sports yinjije akavagari mu mukino iheruka gukinamo na APR FC

 Mar 1, 2022 - 11:10

Ikipe ya Rayon Sports yinjije amafaranga menshi mu mukino uhenze cyane iheruka kwakiramo APR FC ku munsi wa 19 wa shampiyona.

Ku munsi wa 19 wa shampiyona nibwo hakinwe umukino uhuza amakipe abiri akunzwe kurusha andi mu Rwanda, ndetse ukaba ari umukino wari uhenze cyane kurusha uko bisanzwe bimera ku yindi mikino.

Rayon Sports yaje ishaka amanota atatu birangira itayabonye kuko banganyije ubusa ku busa, ariko iyi kipe ntiyaviriyemo aho kuko yinjije miliyoni zitari nke zishyuwe n'abarebye uyu mukino.

Bivugwa ko n'ubwo abafana bamwe batashye bijujuta ngo barebye umukino mubi, abinjiye bose hamwe basigiye Rayon Sports Miliyoni zisaga 29 mu manyarwanda.

Uyu mukino waciye agahigo ko kuba ariwo wahenze kurusha indi mikino yose imaze kuba mu Rwanda kuko itike ya macye yaguraga 5000 Rwf. Mu gihe akenshi mu mikino yo mu Rwanda amake aba ari 1000 cyangwa 2000.

Nk'uko isanzwe ibizwiho,Rayon Sports igira abafana benshi ndetse baba biteguye kwishyura itike bakayireba ari nayo mpamvu ariyo igira itike ihenze mu Rwanda.

Uyu mukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, wari ufite ibiciro byo hejuru kuko mu myanya y’icyubahiro yishyuye amafaranga ibihumbi makumyabiri (20,000Frw), mu gihe iruhande rwaho hishyuwe ibihumbi icumi (10,000Frw) naho ahasigaye hose hishyurwa ibihumbi bitanu (5000Frw).

Mbere ya Covid-19,kenshi iyo ari Rayon Sports yabaga yakiriye umukino, nibura itike ya macye yabaga ari ibihumbi bibiri cyangwa bitatu (3000Frw).

Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu mukino yari yemerewe kwakira 1/2 cy’abasanzwe bicara muri iyo stade, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Rayon Sports yanganyije na APR FC(Image:Rwanda magazine)

Rayon Sports yinjije amafaranga menshi(Image:Rwanda magazine)

Abafana bari babukereye