Basketball:Imikino u Rwanda ruzakira mu majonjora y'igikombe cy'isi yongerewe

Basketball:Imikino u Rwanda ruzakira mu majonjora y'igikombe cy'isi yongerewe

 Mar 28, 2022 - 11:48

U Rwanda rwemerewe kwakira amajonjora y’igikombe cy’isi cya 2023 muri Basketball mu mikino ihuza ibihugu bya Afurika mu itsinda A na B.

Ni imikino izabera muri Kigali Arena kuva tariki 1 kugeza tariki 3 Nyakanga 2022 ikaba izitabirwa n’ibihugu umunani byibumbiye mu matsinda abiri,  amakipe atandatu azakomeza mu cyiciro cya gatatu.

Byari bisanzwe bizwi ko imikino y’icyiciro cya Kabiri mu gushaka itike yo kwitabira Igikombe cy’Isi mu Itsinda B izabera mu Rwanda, ariko ubu hongeweho n’iyo mu Itsinda A, yose ikaba izabera muri Kigali Arena.

Itsinda A rigizwe b'ibihugu bine aribyo. Mali, Cape Verde, Uganda na Nigeria.

Ikiciro cya kabiri kizakinwa nyuma y'uko imikino y’icyiciro cya Mbere yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi yabereye Dakar muri Senegal, aho u Rwanda rwasoje ku mwanya wa nyuma mu Itsinda B nyuma yo gutsindwa imikino yose rwakinnye n’ibihugu bya Sudani y’epfo, Cameroun na Tunisia.

Imikino yo gushaka iyi tike yatangiye mu mwaka ushize, izatanga ibihugu bitanu bya Afurika bizakina Igikombe cy’Isi cya 2023.

Ibihugu 16 ni byo byatangiye gushaka iyi tike mu mikino izakinwa mu gihe cy’amezi 15 kuva mu mwaka ushize, mu byiciro bitanu. Ni Angola, Cameroun, Cape Verde, Centrafrique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Côte d’Ivoire, Misiri, Guinea, Kenya, Mali, Nigeria, Rwanda, Sénégal, Sudani y’Epfo, Tunisia na Uganda.

Aya marushanwa yatangiriye mu matsinda y’amakipe ane aho buri imwe ikina n’ayandi mu byiciro bitatu. Iyi mikino yatangiye mu Ugushyingo 2021, indi ikinwa muri Gashyantare mu gihe iya nyuma izaba muri Kamena 2022.

Amakipe atatu ya mbere mu matsinda A, B, C na D ni yo azakomeza mu kindi cyiciro [round] kizakinwa muri Kanama 2022.

Icyo gihe amakipe yo mu matsinda A na C azakora itsinda E mu gihe ayo mu rya B na D azakora irya F.

Biteganyijwe ko amakipe azasoza mu myanya ibiri ya mbere mu itsinda E na F, ndetse n’igihugu kizasoza neza ku mwanya wa gatatu azabona itike yo kwitabira Igikombe cy’Isi, kizabera mu bihugu bya Indonesia, Japan na Philippines ku wa 25 Kanama- 10 Nzeri 2023.

U Rwanda rumaze kubaka izina mu kwakira imikino ikomeye muri Basketball ndetse mu mwaka ushize rwakiriye Basketball Africa League (BAL) na FIBA Afrobasket 2021.