Mukura Victory Sport yaciwe izindi miliyoni

Mukura Victory Sport yaciwe izindi miliyoni

 Sep 7, 2022 - 08:57

Nyuma y'urugamba rwo gushaka miliyoni 46 z'amanyarwanda Mukura yaciwe kubera kwirukana umutoza binyuranyije n'amategeko, Mukura yaciwe izindi kubera umukinnyi wayireze.

Ikipe ya Mukura VSL yaciwe miliyoni zisaga 12 z'amanyarwanda nyuma yo gutsindwa urubanza yarezwemo n'umunya-Ghana William Opoku Mensah wayikiniraga.

Nk'uko tubikesha umunyamakuru Imfura jean Luc, William Opoku yareze Mukura Victory Sport kuba yarasheshe amasezerano yari afitanye n'iyi kipe, ndetse ikabikora mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

William Opoku yatsinze Mukura mu rubanza

Mu myanzuro FIFA yafashe hateranyijwe amafaranga yose Mukura isabwa kwishyurwa harimo umushahara yari guhembwa ku gihe yari asigaranye ku masezerano ye hariho n'inyungu, ubwo ni 1,400,000 Rwf n'inyungu ya 10%.

Hari kandi 9,100,000 Rwf y'uko Mukura yasheshe amasezerano nta mpamvu, ndetse hakaba harimo n'inyungu ya 5%.

Hakaza kandi amafaranga 800,000 agomba kwishyurwa yatakajwe mu gushaka Visa. Igiteranyo cy'amafaranga yose araba asaga miliyoni 12 z'amanyarwanda bagomba guha rutahizamu William Opoku.

Aya mafaranga yose agomba kwishyurwa bitarenze iminsi 45, bitaba ibyo iyi kipe igahanishwa kutagura abakinnyi haba abo mu gihugu imbere no hanze nk'uko byagenze ku kirego baheruka gutsindwamo n'umutoza Jalulu.