Uyu rutahizamu wa Manchester United, umupira yatanze ni umupira w'ikipe y'igihugu ye ya Portugal yakinanye umukino ndetse ukaba uzashyirwa ku isoko.
Amafaranga azava muri uyu mupira azajya mu bikorwa byo gufasha abaturage bo ku kirwa cya La Palma cyo muri Espagne bagizweho ingaruka n'iruka ry'ikirunga.
Tariki 24 Ukuboza 2021 nibwo abafana bazahatanira kugura uyu mwenda wakinanywe na Cristiano Ronaldo nk'uko bitangazwa na Javi Rodriguez.
Uyu mwenda Cristiano Ronaldo yatanze yawusinyeho ndetse anandikaho ubutumwa bukora ku mutima aba baturage ba La Palma ndetse n'undi muntu wese ufite ubumuntu.
Cristiano yanditseho ati:"N'imbaraga z'ikirunga ubwazo ntizizabasha La Palma. Ubufasha bwange bwose kuri iki kirwa kiza."
Amafaranga azagurwa uyu mupira yose azahita ahabwa imiryango yagizweho ingaruka n'iruka ry'iki kirunga ku kirwa cya La Palma muri Espagne.
Amakuru ahari avuga ko inzu zisaga ibihumbi bitatu arizo zangijwe n'iki kirunga cyakuye abaturage benshi mu byabo.
N'ubwo Cristiano Ronaldo yatanze umwenda yakinanye, ariko ntibyamenyekanye neza umukino yaba yarakinanye uwo mwenda.
Umwenda Cristiano Ronaldo yatanze(Net-photo)
Ibihumbi by'inzu zangizwe n'ikirunga(Image:The sun)
Cristiano yanditseho amagambo atanga ihumure(Image:twitter Javi Rodriguez)
