Kuri uyu wa Kane ikipe ya Manchester United yemeje ko umuhorandi Erik Ten Hag ariwe mutoza wayo mushya akaba azatangira kuyitoza mu mwaka utaha w'imikino.
Ibiganiro hagati ya Manchester United na Erik Ten Hag byatangiye mu kwezi gushize, ubu uyu mugabo w'imyaka 52 yamaze gusinya amasezerano azarangira mu kwezi kwa gatandatu mu 2025.
Nyuma yo kwemezwa, Ten Hag yagize ati:"Ni iby'agaciro cyane kugirwa umutoza wa Manchester United ndetse nshishikajwe cyane n'ibyo ngiye guhura nabyo.
"Nzi amateka y'iyi kipe ikomeye cyane n'urukundo rw'abafana, ndetse nshishikajwe no kubaka ikipe itanga intsinzi bakwiye.
"Bizaba bigoye gusiga Ajax nyuma y'iyi myaka myiza ariko ndizeza abafana bayo ishyaka ryinshi no gusozanya uyu mwaka w'imikino intsinzi mbere y'uko njya muri Manchester United."
Erik Ten Hag wagizwe umutoza wa Manchester United(Image:The Guardian)
Erik Ten Hag aratoza ikipe ya Ajax Amsterdam kugeza uyu mwaka w'imikino urangiye, mbere y'uko yerekeza muri Manchester United gusimbura Ralf Rangnick wari wahawe iyi kipe by'agateganyo nyuma y'umusaruro muke wa Ole Gunnar Solskjaer.
