Haruna Niyonzima agiye gusubira gukina muri Tanzania

Haruna Niyonzima agiye gusubira gukina muri Tanzania

 Dec 8, 2021 - 03:45

Niyonzima Haruna yongeye kwifuzwa n'ikipe yo muri Tanzania nyuma yo gukinira Simba na Yanga.

Mu mwaka w'imikino ushize nibwo Haruna Niyonzima yasezewe mu ikipe ya Yanga nyuma y'uko yari yayisubiyemo.

Uyu mugabo yakiniye Yanga yo muri Tanzania ariko aza kuyivamo yerekeza muri Simba SC, nayo ayivamo aza muri AS Kigali yo mu Rwanda ariko Yanga Africans yongera kumukenera ayisubiramo.

Nyuma yo gusezerwa na Yanga nk'umukinnyi wayikiniye igihe kinini, ubu uyu mukinnyi w'Amavubi ari gukina muri AS Kigali ifite intego zo gutwara igikombe cya shampiyona mu Rwanda.

Uyu musore muri Tanzania bamuhaye agatazirano ka "Fundi wa soka" kubera ubuhanga bwe mu kibuga hagati.Kuri iyi nshuro indi kipe yo muri icyi gihugu iramwifuza.

Ikipe ya Geita Gold FC yo muri Tanzania niyo iri kwifuza kapiteni w'ikipe y'Igihugu Amavubi kuri iyi nshuro ndetse kuri uyu wa mbere akaba arajya muri Tanzania kurangiza ibitararangira ngo ayerekezemo.

Ibihumbi bisaga 70 by'amadorali nibyo bivugwa ko iyi kipe yaba ishaka guha Haruna Niyonzima ngo yemere kuyikinira.

Shampiyona ya Tanzania Premier League igeze ku munsi wayo wa 8, iyi kipe ya Geita Gold iri ku mwanya wa 15 aho ibanziriza iya nyuma. Iyi kipe kandi ifite amanota 5 gusa muri iyo mikino.

Mu mikino itanu Geita Gold iheruka gukina yatsinze umwe, inganya umwe, itsindwa indi itatu.Ikomeje kwifuza abakinnyi benshi ngo irebe ko bayizahura.

Haruna Niyonzima yakinnye muri Tanzania(Image:Mwanaspoti)