Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Mata 2022, nibwo ibi bihangange muri ruhago ku Isi byasesekaye ku kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kanombe.
Uruzinduko rw’iminsi itatu aba bakinnyi bazagirira mu Rwanda ruri muri gahunda ya Visit Rwanda ndetse biteganyijwe ko bazasura ibice nyaburanga birimo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ndetse bagasura n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe bazamara mu Rwanda.
Abakinnyi ba PSG barimo Sergio Ramos basesekaye i Kigali
Mu mpera za 2019 ni bwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubukerarugendo, RDB, rwatangaje ko rwatangiye ubufatanye n’Ikipe ya Paris Saint Germain mu gihe cy’imyaka itatu, ubufatanye bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo kibereye ubukerarugendo.
Sergio Ramos amaze umwaka umwe wonyine avuye mu ikipe ya Real Madrid, akaba ari naho yibakiye izina cyane dore ko yatwayemo ibikombe bikomeye cyane harimo na Champions league enye zose, harimo eshatu zikurikirana.
Umunyezamu Keylor Navas we yageze muri PSG mu mwaka wa 2019 akaba nawe yari avuye muri Real Madrid yo muri Espagne. Uyu munya-Costa-Rica azwi cyane nk'uwari umuzamu wa Real Madrid yabashije kwegukana ibikombe bitatu bya UEFA Champions league bikurikirana.
Aba kandi bazanye n'umudage Julian Draxler wari mu ikipe y'igihugu y'Ubudage mu 2014, ubwo yatwaraga igikombe cy'isi itsinze Argentine ya Lionel Messi ku mukino wa nyuma.
Aba bakinnyi bazanye n’imiryango yabo, ni bo ba mbere bo mu Ikipe ya mbere PSG basuye u Rwanda kuva ubufatanye butangiye mu Ukuboza 2019.
Julian Draxler nawe ari mu bazanye na Ramos
Umunya-Costa Rica Keylor Navas nawe ari mu baje mu Rwanda
