Mason Greenwood utorohewe akomeje kugirwa igicibwa

Mason Greenwood utorohewe akomeje kugirwa igicibwa

 Feb 8, 2022 - 07:24

Uruganda rukora imyambaro ya siporo rwa Nike rwamaze guhagarika amasezerano rwari rufitanye na Mason Greenwood.

Uruganda rwa Nike rwamaze gusesa amasezerano rwari rufitanye na Mason Greenwood uherutse gutabwa muri yombi n'ubwo yabaye arekuwe nyuma yo gutanga amafaranga.

Mason Greenwood w'imyaka 20 yatawe muri yombi na Polisi yo mu mujyi wa Manchester muri Mutarama, ashinjwa ibyaba byo gufata ku ngufu no gukubita umugore.

Ibyo bigitangira kuri uyu musore w'umwongereza, ikipe ye ya Manchester United yahise imuhagarika mu myitozo ndetse no mu mikino yayo kugeza igihe kitaramenyekana, ndetse na Nike isanzwe imwambika nayo yatangaje ko ibaye ihagaritse ayo masezerano.

Bagize bati:"Twabaye duhagaritse umubano twari dufitanye na Mason Greenwood. Twakozweho cyane n'ibirengo kandi tuzakomeza kurebera hafi uko ibintu bigenda."

N'ubwo bari batangaje ko babaye bahagaritse amasezerano, mu ntangiro z'iki cyumweru bwo bemeje ko batazongera gukorana n'uyu musore w'umwongereza.

Nike yatangarije ikinyamakuru The Atletic iti:"Mason Greenwood ntakiri umukinnyi wa Nike!"

Uyu musore wakuriye mu bato ba Manchester akomeje gufatirwa ibyemezo bitandukanye kuko ubu yamaze gukurwa mu mikino ikunze gukinwa mu kwishimisha(Video games) ariyo ya FIFA, eFootball na PES.

Nike ntizongera kwambika Mason Greenwood(Image:The Mirror)