Hamenyekanye abazayobora umukino w'Amavubi U23

Hamenyekanye abazayobora umukino w'Amavubi U23

 Oct 27, 2022 - 06:35

CAF yamaze gushyira hanze abasifuzi bane bazasifura umukino Amavubi-U23 azakina na Mali ku wa Gatandatu.

Umukino ubanza wabereye kuri sitade mpuzamahanga ya Huye warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe, akaba ari mu nzira yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cy'abatarengeje imyaka 23.

CAF yamaze gutangaza abasifuzi bane bazasifura umukino wo kwishyura uzabera muri Mali ku wa Gatandatu tariki 29 Ugushyingo 2022.

U Rwanda rurasabwa gutsinda Mali

Abanya-Benin bane nibo bazasifura uyu mukino. Umusifuzi wa mbere azaba ari Stanislas Ahomlanto, akazaba yungirijwe na Sylvain Ogoudedji na Lucien Hontonnou naho umusifuzi wa kane akaba Raphiou Ligali.

Muri uyu mukino u Rwanda rusabwa gutsinda gusa kuko haramutse habayeho kunganya 0-0 rwahita rusezererwa. Igitego kimwe abanya-Mali batsindiye i Huye, gituma bari mu mwanya mwiza kuko bafite igitego cyo hanze.

Umukino uzaba ku wa Gatandatu uzasiga werekanye ikipe ijya mu ijonjora rya nyuma, aho Burkina Faso itegereje ikipe izarokoka.