Ni umukino w'umunsi wa 16 wa shampiyona ya Primus Nationa League wabereye i Huye, aho Mukura Victory Sports yari yakiriye Rayon Sports kuri stade mpuzamahanga ya Huye.
Umukino watangiye mu mvura nyinshi ariko igice cya mbere gisozwa nayo yacishije make ndetse igice cya kabiri cyatangiye yahise neza n'ubwo mu kibuga hari hakirimo amazi.
Igice cya mbere cyaranzwe n'amakipe yombi yataka cyane ariko ibitego birabura, ndetse bajya kuruhuka amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagerageje gukora impinduka, dore ko Ishimwe Kevin yasimbuye Muhire Kevin ariko nawe akaza gusimburwa na Prince Ridasingwa kuko atitwaye neza.
Kwizera Pierrot, Musa Essenu, Dindjeke na Ishimwe Kevin baguzwe na Rayon Sports, bagaragaye muri uyu mukino. Ni mu gihe Mukura Victory Sports yakinnye idafite Gibrin Akuki kuko yeretswe ikarita itukura ku mukino baherutse gukina na APR FC.
Ku munota wa 82' nibwo Nyarugabo Moise yazamuye umupira maze Musa Essenu arawukora, maze umusifuzi atanga penariti yinjizwa neza na William Opoku, maze Mukura iba ibonye igitego cyanasoje uwo mukino.
Ni Mukura kandi yabonye amanota atatu nyuma y'uko yari imaze gutora perezida mushya ariwe Maniraguha jean Damascene.
William Opoku niwe watsindiye Mukura igitego

