Cristiano Ronaldo yishimiye igitego bimuviramo kuvunika

Cristiano Ronaldo yishimiye igitego bimuviramo kuvunika

 Dec 4, 2021 - 12:00

Ikipe ya Manchester United ishobora gukina na Crystal Palace idafite Cristiano kubera imvune yaba yaragize yishimira igitego ku mukino wa Arsenal.

Cristiano Ronaldo ahora agarukwaho kuva Ralf Ranginck yahabwa akazi na Manchester United. Akenshi akavugwaho ko kwisanga mu mikinire ye bizagorana.

Uyu mudage Rangnick aratoza umukino we wa mbere muri Manchester United kuri icyi cyumweru.Gusa ashobora gukina adafite Cristiano Ronaldo.

Kuri uyu wa kane ubwo Manchester United yakinaga na Arsenal,Cristiano Ronaldo yatsinze igitego gitanga intsinzi ku ikipe ye.Akimara kugitsinda yacyishimiye nk'uko asanzwe abigenza.

Cristiano ashobora kudakina umukino wa mbere wa Ralf Rangnick(Image:Planet football)

Amakuru ava i Manchester aravuga ko muri uko kwishimira igitego,yaba yaragize akabazo mu ivi ndetse ashobora kudakina kuri icyi cyumweru.

Ibi bije nyuma y'uko umutoza Ralf Rangnick yari yatangaje ko nta kibazo amuteye. Aho yasubizaga abavuga ko yaba atazamukoresha.

Rangnick yavuze ko azakora uko ashoboye abakinnyi bahari barimo na Ronaldo bakibona mu mikinire ye.