Ibyishimo abanyarwanda bagize ku munsi nk'uyu mu 2003 bingana no kwiheba bafite ubu

Ibyishimo abanyarwanda bagize ku munsi nk'uyu mu 2003 bingana no kwiheba bafite ubu

 Jun 7, 2022 - 05:41

Tariki 07 Kamena mu mwaka wa 2003 ni itariki itazibagirana mu mitwe y'abakunzi ba ruhago, bitewe n'ibyishimo bahawe n'ikipe y'igihugu Amavubi ariko byanze kugaruka.

Ni umunsi w'amateka ukomeye cyane mu gitabo kitari kirekire cyane cyigizwe n'amateka y'umupira w'amaguru mu rwa gasabo, haba mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ku munsi nk'uyu tariki 07 Kamena 2003 nibwo ikipe y'igihugu Amavubi yakinnye umukino w'amateka n'abaturanyi ba Uganda, ubwo bashakaga itike yo kwerekeza mu gikombe cy'Afurika cya 2004 cyabereye muri Tunisia.

Ikipe y'igihugu Amavubi yari mu itsinda rya 13 ryagomabaga kuzamukamo ikipe imwe gusa, ari kumwe na Ghana ndetse na Uganda ikunze kutwandagaza mu karere k'iburasirazuba.

URwanda rwagiye gukina uyu mukino ari urwa nyuma mu itsinda ahorwari rufite inota 1 gusa, ni nyuma y'uko rwatsinzwe na Ghana ibitego 4-2 muri Ghana, ndetse rukanganya na Uganda i Kigali. Ku rundi ruhande Uganda yo yari iya mbere mu itainda n’amanota 4 kuko yari yanganyije n’u Rwanda igatsinda Ghana.

Bitewe n'umusaruro bari bakuye kuri Ghana ndetse n'i Kigali, abagande bakekaga ko ari umukino uza koroha, ariko batunguwe ku buryo bukomeye n'ibyawuvuyemo.

Imbere y’abantu ibihumbi 50 muri Nakivubo Stadium, Amavubi yatangiye umukino asatira Uganda. Haje kuzamo imvururu maze rutahizamu w’Amavubi yagenederagaho Jimmy Gatete bamukomeretsa umutwe, ariko yanga gusiga abandi ku rugamba ajya hanze baramupfuka agaruka mu kibuga.

Ubundi imvururu zatangiye ubwo abakinnyi ba Uganda Cranes bashakaga kujya mu izamu ry’Amavubi ryari ririnzwe na Mohamoud Mossi bajya gushakamo amarozi kuko ngo buri kanya babonaga hari ibyo acunga cunga(yari amafaranga ngo yari yahawe na Desire Mbonabucya kugira ngo atinjizwa igitego).

Aha niho abasore b’Amavubi bahise bitambika kugira ngo batavogera izamu ryabo, Jimmy Gatete aza kubikomerekeramo ajyanwa hanze gupfukwa.

Nyuma yo gusubira mu kibuga ntibyamusabye iminota myinshi maze ku mupira yari ahawe na Karekezi Olivier, ku munota wa 40, Jimmy Gatete yahise ahagurutsa abanyarwanda bari muri Nakivubo Stadium, i Kigali ndetse n’ahandi hose ku Isi.

Jimmy Gatete yaraje abanyarwanda neza kuri uyu munsi(Net-photo)

Uganda yari yizeye ko ishobora kwishyura iki gitego ariko icyizere cyaje kuraza amasinde ubwo umusifuzi ukomoka muri Ethiopia, Alemu Gizate wari uyoboye uyu mukino yahuhaga mu ifirimbi umukino urangiye nta zindi mpinduka zibaye.

Ibi uyu rutahizamu ufatwa nk’uwibihe byose mu ikipe y'igihugu Amavubi, yabikomereje kuri Ghana i Kigali tariki ya 6 Nyakanga 2003 ubwo yayitsindaga igitego 1-0, u Rwanda rugahita rubona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004, igikombe kimwe rukumbi rwitabiriye mu mateka.

Nyuma y'imyaka 19 u Rwanda rutarasubira mu gikombe cy'Afurika, rugiye kongera gukina umukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika ku itariki 07 Kamena.

Gusa Amavubi agiye gukina uyu mukino ahabwa amahirwe agererwa ku mashyi bitewe n'uko yagiye yitwara muri iyo myaka 19 ishize. Gusa ingabo zirangajwe imbere na rutahizamu Kagere Meddy ziraza kuba zikora ibishoboka byose ngo zimane u Rwanda.

Kagere Meddy araba ayoboye ubusatirizi bw'Amavubi imbere ya Senegal(Net-photo)

Kuri iyi nshuro u Rwanda ruri mu itsinda rya 12 mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d'Ivoire. Iri tsinda kandi ririmo Benin, Mozambique na Senegal yatwaye igikombe cy'Afurika giheruka.

Amavubi ntiyatangiye nabi iyi mikino kuko umukino wa mbere wabereye muri Afurika y'epfo, Amavubi yanganyije na Mozambique igitego 1-1. Kuri uyu munsi saa 21:00 araza kuba akina na Senegal kuri stade Me Abdoulaye Wade iherereye i Diamniadio muri Senegal.

Nyuma y'umukino wa mbere, iri tsinda riyobowe na Senegal ifite amanota atatu nyuma yo gutsinda Benin ibitego 3-1. U Rwanda na Mozambique bafite inota rimwe, mu gihe Benin ifite ubusa.

Iyo ugerageje kuganira n'abakunzi ba ruhago batandukanye bakugaragariza kp nta kizere kinshi baha ikipe y'igihugu Amavubi kuba yabona itike yo kwerekeza mu gikombe cy'Afurika, ariko bakarenzaho ko byose bishoboka mu gihe imyiteguro yaba igenze neza.

Gusa ku ruhande rw'abakinnyi n'abatoza babo, bo bavuga ko intego ari gusubira mu gikombe cy'Afurika nyuma yimyaka isaga 20 u Rwanda rugiye mu gikombe cy'Afurika bwa mbere.