Tour du Rwanda: Jonathan Restrepo yegukanye etape, abanyarwanda bakomeza kugorwa

Tour du Rwanda: Jonathan Restrepo yegukanye etape, abanyarwanda bakomeza kugorwa

 Feb 22, 2022 - 07:39

Umunya-Colombia Jonathan Restrepo Valencia ukinira Drone Hopper yegukanye agace ka Kigali-Rubavu.

Kuri uyu wa kabiri hakinwaga agace ka gatatu ka Tour du Rwanda aho abasiganwa bavaga Kigali berekeza mu Karere ka Rubavu, ndetse aka kakaba ariko gace kanini kari muri iyi Tour du Rwanda ya 2022.

Icyari gitegerejwe n'abanyarwanda benshi ni kumenya niba abanyarwanda noneho baza kwitwara neza ariko n'ubundi ntabwo byabagendekeye neza kuko uwaje hafi yabaye uwa 23.

Abasiganwa byari biteganyijwe ko uwa mbere asoza saa 12:10, basoje umunya-Colombia witwa Jonathan Restrepo Valencia ukinira Drone Hopper ariwe wegukanye aka gace, aho yasoje mu gikundi

Uko abakinnyi basoje bakurikiranye

(sprint) cyarimo Laurance Axel, Modrazo Ruiz Angel, Tesfazion Nathaniel, Ewart Jesse, Mulueberhan Henok na Budiak Anatolii bose bakaba bakoresheje amasaha 3 n'iminota 54 amasegonda 10.

Umunyarwanda waje hafi mu gace k'uyu munsi ni Hakizimana Seth waje ku mwanya wa 23, ndetse na Niyonkuru Samuel waje ku mwanya wa 26.

Jonathan Restrepo Valencia yegukanye agace kerekezaga Rubavu