Mu mpera z'iki cyumweru ikipe ya Manchester United itozwa na Ole Gunnar Solskjaer yagombaga gukina Watford itozwa na Claudio Ranieri.
Ni umukino byavugwaga ko nyuma y'intsinzwi nyinshi ikipe ya Manchester United yaba yafashe umwanzuro wo kwirukana Ole Gunnar Solskjaer igihe yaba atsinzwe uyu mukino.
Umukino watangiye amakipe yombi yatakana ariko Watford ikagaragaza ko ifite gahunda kurenza Manchester United.
Ku munota wa 11' wonyine ikipe ya Watford yabonye penalti ku ikosa ryakozwe na Scott McTominay maze Ismaira Sarr arayirata ariko bongera kuyisubiramo kuko David De Gea yari yatewe yarenze umurongo. Penalti yongeye guhabwa Sarr ariko David arayifata.
Ku munota wa 44 mbere y'uko igice cya mbere kirangira, Ismaira Sarr yatsinze igitego cya kabiri cya Watford ku mupira yari ahawe na Kiko maze bajya kuruhuka bimeze bityo.

Watford yatsinze Manchester United(Image:433)
Bakiva kuruhuka ku mupira wahinduwe na Jadon Sancho Cristiano Ronaldo awushyira ku mutwe maze Donny Van De Beek yishyura igitego kimwe ariko ibyakurikiye ni uruva gusenya.
Harry Maguire yeretswe ikarita itukura ku munota wa 69' ku makosa akomeye ubwe yari yikoreye maze Manchester United basigara bakina batuzuye.
Watford yarindiriye iminota yinyongera kugira ngo Joao Pedro wari umaze kwinjira asimbuye atsinde igitego cya gatatu maze na Emmanuel Dennis ashyiremo igitego cya kane birangira ari ibitego bine bya Watford kuri kimwe cya Manchester United.
Ole Gunnar Solskjaer utoza Manchester United(Image:Livescore)
Nk'uko amakuru menshi amaze iminsi avugwa, byitezwe ko kuri iyi nshuro umutoza Ole Gunnar Solskjaer yahita yerekwa umuryango hakaza undi mutoza mushya.
