APR FC yongeye kubona atatu yigira imbere ku rutonde

APR FC yongeye kubona atatu yigira imbere ku rutonde

 Nov 6, 2022 - 16:45

Ikipe ya APR FC yari imaze igihe mu bibazo yatsinze Gorilla FC bituma yigira imbere ku rutonde rwa shampiyona.

Ni umukino wa shampiyona y'umunsi wa munani muri shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda, ukaba ari umukino watangiye saa 18:30 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo nyuma y'uwa AS Kigali na Bugesera FC warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

APR FC yinjiye muri uyu mukino igaragaza inyota ihanitse yo kubona igitego ariko Gorilla FC nayo ikomeza kugorana binyuze mu basore nka Adeshola na Hesbon.

Gusa ibi byaje kuba iby'ubusa ku munota wa 28 APR FC ibona igitego cyatsinzwe na Mugunga Yves, ni nyuma y'uko Nshuti Innocent yari ananiwe gutera umupira kubera ba myugariro ba Gorilla FC.

Kuva iki gihe Gorilla yihariye umukino ishaka kwishyura ndetse ikagenda isatira cyane izamu rya Mutabaruka Alexandre ariko nawe akomeza kuba ibamba.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye kubera icyo gitego kimwe, bavuye kuruhuka Gorilla ikomeza kwataka ariko igitego kirabura dore ko icyo yabonye umusifuzi yavuze ko baraririye. APR FC nayo yanyuzagamo igasatira ariko kubona icya kabiri biranga.

Amanota atatu APR FC yakuye kuri Gorilla FC ni ingirakamaro cyane kuko yatumye ihita ijya ku mwanya wa kane aho inganya amanota 15 na AS Kigali, ikaba irushwa amanota ane na Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere.

Uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze