Amakuru aturuka mu gihugu cya Kenya aho Amavubi yaraye atsindiwe ibitego 2-1 na Kenya aravugako umukinnyi ukina hagati mu kibuga mu Amavubi ndetse na As Kigali witwa Niyonzima Olivier Saif yatorotse bagenzi be ninjoro kuko atararanye na bagenzi be.
Ikipe y’igihugu Amavubi yemeje aya makuru inavuga ko ubu bahagurutse kuri hotel bari bacumbitsemo ataraza.
komite nyobozi y’ikipe y’igihugu y’uRwanda ikaba ifashe umwanzuro wo kuba bahagaritse uyu mukinnyi mu ikipe y’igihugu y’uRwanda Amavubi kugeza igihe kitazwi.
Niyonzima Olivier Saif yatorotse Amavubi muri Kenya (Jean Luc Instagram photo)
Amavubi arahaguruka i Nairobi saa 11H00 ariko bahagurutse kuri hotel batari kumwe n’uyu mukinnyi.
