Ikipe y'igihugu ya Senegal yahembwe bikomeye cyane nyuma yo gutwara igikombe cy'Afurika

Ikipe y'igihugu ya Senegal yahembwe bikomeye cyane nyuma yo gutwara igikombe cy'Afurika

 Feb 9, 2022 - 05:42

Perezida wa Senegal Macky Sall yahembye ikipe ye yitwaye neza, aho yabahaye amafaranga n'ibibanza byo guturamo.

Ni mu birori byabaye kuri uyu wa kabiri aho Perezida wa Senegal Macky Sall yakiriye mu ngoro ye abahungu bakuye igikombe cy'Afurika muri Cameroon.

Perezida Macky Sall yagize ati:"Ku mbaraga zanyu n'ubwenge bwanyu buhanitse, mwahinduye amateka.

"Twarotaga igikombe, mwubatse izi nzozi, muzigira impamo"

Abafana bari uruvunganzoka mu mabara atandukanye y’ibendera rya Sénégal, ndetse bafite ibikoresho bitandukanye byo gufana bishimira ibyo ikipe yabo yagezeho ku mihanda yo mu Mujyi wa Dakar, bamwe bahitamo kwicara hejuru y’imodoka no kurira inyubako ndende kugira ngo hatagira ikibaca mu jisho.

Perezida Macky Sall ni umwe muri benshi bagiye kwakira Lions de la Teranga ku kibuga cy’indege, aho yashyikirijwe igikombe na Kapiteni w’iyi Kipe, Kalidou Koulibaly, ari kumwe n’umutoza Aliou Cissé.

Perezida yavuze ko yababajwe n’abantu batatu bapfuye bari mu mbaga y’abarimo kwishimira iyo ntsinzi.

Perezida Macky Sall yatangaje ko buri muntu wajyanye n'iyi kipe agenerwa ibihumbi 87 by'amadorali ndetse agahabwa ikibanza gifite metero kare 200 giherereye mu mujyi wa Dakar. Si ibyo gusa kuko buri umwe arahabwa ikindi kibanza gifite metero kare 500 giherereye hafi y'umujyi wa Diamniadio.

Perezida Macky Sall yakomeje avuga ko atabona amagambo asobanura neza ukuntu bishimye ndetse batewe ishema n'ikipe y'igihugu, ndetse asaba umutoza Aliou Cissé kuzafasha iyi kipe kugera muri kimwe cya kabiri cy'igikombe cy'isi kizabera muri Qatar.

Abanya-Senegal bishimiye igikombe ku buryo budasanzwe(Net-photo)

Perezida Macky Sall(Uri hagati) yahembye ikipe y'igihugu(Net-photo)