APR FC yatsinze Etincelles yisubiza umwanya wa mbere

APR FC yatsinze Etincelles yisubiza umwanya wa mbere

 Feb 21, 2022 - 13:29

Imikino y'umunsi wa 18 wa shampiyona yasojwe APR FC yongeye kwisubiza umwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona.

Kuri uyu wa mbere ikipe ya APR FC yari yakiriye Etincelles mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni ikipe ya APR FC yatangiye umukino igaragaza ubushake bukabije bwo gushaka igitego dore ko yaremaga uburyo bwinshi bwo gushaka ibitego mu izamu rya Etincelles.

Ku munota wa 20' nibwo Bizimana Yannick yarekuye ishoti rikomeye mu izamu ryari ririnzwe na Nsengimana Dominic awukuramo, Manishimwe Djabel asubijemo umupira awutera hanze.

APR FC yakomeje kotsa igitutu Etincelles, maze munota wa 36' Ruboneka jean Bosco azamura umupira neza Mugisha Gilbert awufungisha igituza myugariro Akayezu jean Bosco amushyira hasi maze umusifuzi atanga penariti.

Iyi penairiti yatewe ku munota wa 39' iterwa na Manishimwe Djabel, maze APR FC iba ibonye igitego cya mbere muri uyu mukino.

Iyi kipe yakomeje kwataka yongeye kubona igitego cya kabiri ku munota wa 44' nyuma y'akavuyo kenshi kabaye imbere y'izamu rya Etincelles. Myugariro Uwiringiyimana Christophe yateye umupira akiza izamu awushota Kwitonda Allain umupira ujya mu izamu.

Ibi bitego bibiri bya APR FC nibyo byasoje umukino, bifasha iyi kipe kubona amanota atatu ku munsi wa 18.

Indi mikino ibiri yabaye ni Rayon Sports yagiye gutsindira Bugesera FC iwayo igitego kimwe ku busa, cyatsinzwe na Musa Esenu.

Ikipe ya Musanze Fc nayo yatsinze Etoile de L'Est ibitego bibiri ku busa byatsinzwe na Nshimiyimana Amran.

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga

Abakinnyi Etincelles yabanje mu kibuga

Manishimwe Djabel yatsindiye APR FC igitego

Uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze