Portugal na Esipanye zakiriye neza Ukraine muri gahunda zo kwakira igikombe cy'isi

Portugal na Esipanye zakiriye neza Ukraine muri gahunda zo kwakira igikombe cy'isi

 Oct 5, 2022 - 17:26

Ibihugu bya Portugal na Esipanye byemeye kwiyunga na Ukraine bagasaba kwakira igikombe cy'isi cya 2030 bafatanyije.

Ibi bihugu by'ibituranyi uko ari bibiri byari bisanganwe gahunda yo gusaba kuzakira iki gikombe cy'isi kizaba mu 2023, ariko byemeye gutanga ubusabe burimo na Ukraine byanabongereye amahirwe yo kugihabwa.

Kugeza ubu Ukraine iracyari mu ntambara yashojweho n'Uburusiya kuva ku ya 24 Gashyantare 2022, ikaba imaze gusenya byinshi muri iki gihugu ndetse ikaba yarahitanye abatari bake.

Byitezwe ko intambara iri hagati ya Ukraine n'Uburusiya izarangira bidatinze, bikaba bizaba bishoboka ko hari imikino y'igikombe cy'isi cya 2030 yabera muri Ukraine.

Bivugwa ko perezida wa UEFA Alexander Ceferin yifuza ko ivikombe cy'isi cyagaruka mu Burayi akaba ashyigikiye iyi gahunda, dore ko bibiri bigiye kuba icya mbere kizabera muri Qatar mu 2022, ikindi kikazabera muri USA, Canada na Mexico mu 2026.

Iyi kandi ni gahunda ishyigikiwe cyane by'umwihariko na perezida wa Ukraine ariwe Volodymyr Zelensky.

Abayobozi b'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Portugal no muri Esipanye aribo Luis Rubiales na Fernando Gomes, bemeje ibi kuri uyu wa Gatatu ubwo bari ku cyicaro cya UEFA mu Busuwisi.

Ukraine ishobora kwakira imikino mu gikombe cy'isi cya 2030(Net-photo)

Rubiales yagize ati:"Ubusabe bwacu ntibukiri ubw'abanya-Iberia(Agace Esipanye na Portugal zibarizwamo), ahubwo ni ubw'abanyaburayi.

"Ubu ndemeza ko ubusabe bwacu(bid) ari bwiza kurusha uko bwari mbere."

Fernando Gomes wa Portugal nawe yakomeje avuga ko nta mpungenge zihari ko Ukraine izabasha kwakira imikino y'igikombe cy'isi cya 2030, aho byitezwe ko itsinda rimwe rizakinira kuri sitade ebyiri zihari.

Uruhande rwa Esipanye-Ukraine-Portugal ruzahatana n'uruhande rwa Saudi Arabia-Misiri-Ubugiriki, ibihugu bitatu nabyo byashyize hamwe byifuza kwakira iki hikombe cy'isi.

Hari kandi ibindi bihugu bine byishyize hamwe byo muri Amerika y'epfo nabyo bishaka kucyakira aribo Argentine, Chile, Paraguay na Uruguay nabyo bihabwa amahirwe yo kugihabwa.

Mu gihe ibi bihugu byo muri Amerika y'epfo byaba bitsindiye kwakira iki gikombe cy'isi, umukino wa nyuma ushobora kubera kuri sitade ya Montevidio Estadio Centenario, iyi ikaba ariyo sitade yakiniweho umukino wa nyuma mu gikombe cy'isi cya mbere cyabaye mu 1930 cyatwawe na Uruguay.

Gusa abenshi barakomeza guha amahirwe ibi bihugu by'iburayi dore ko Nzeri Ceferin yatangaje ko afite ikizere ko bazakira iki gikombe cy'isi, akaba yarabivuze na mbere y'uko Ukraine yiyungaho.