Erling Haaland akomeje kwereka buri umwe ko ari umukinnyi wakwifuzwa n'ikipe iyo ariyo yose ku isi, nyuma yo gutsinda ibitego 17 mu mikino 10 amaze gukinira Manchester City.
Uyu musore yatanzweho miliyoni 51 z'amapawundi asinya amasezerano y'imyaka itanu muri Manchester City azarangira mu 2027, ariko arakifuzwa n'amakipe akomeye arimo Real Madrid.
Amakuru yagiye hanze mu minsi ishize avuga ko abo muri Manchester City nabo babyiteze ko mu myaka itari myinshi, uyu musore azerekeza muri shampiyona ya Esipanye.
Kuri iyi nshuro umunya-Esipanye witwa Fernando Sanz wakiniye ikipe ya Real Madrid ndetse akaba yaranabaye perezida w'ikipe ya Malaga, yatangaje ko Erling Haaland azerekeza muri Real Madrid mu 2024.
Haaland ashobora kujya muri Real Madrid (Image:Getty)
Aganira na Mundo Deportivo, Fernando Sanz yagize ati:"Amakuru mfite nuko mu masezerano ya Haaland harimo ingingo yo kumurekura mu mwaka wa kabiri. Haaland yashyizemo ingingo imwemerera gusohoka mu mwaka wa kabiri kandi amahitamo ya mbere ni Real Madrid.
"Real Madrid izashyiraho amafaranga yose ashoboka ibone Haaland nta biganiro igiranye na Manchester City."
Fernando Sanz yemeza ko ikipe ya Real Madrid izi neza ingingo yo kurekura Erling Haaland iri mu masezerano ye, ndetse bakaba biteguye gutanga miliyoni zisaga 160 z'amapawundi ziri mu masezerano.
Ibi bije bikurikira amagambo Alf Inge(Papa wa Erling Haaland) aherutse gutangaza, avuga ko umwana we yifuza gukina muri shampiyona nyinshi zikomeye, bityo rero akaba ashobora kudakina imyaka myinshi muri Manchester City.
