Dore abaje kuvubura isoko y'ibitego muri Rayon Sports

Dore abaje kuvubura isoko y'ibitego muri Rayon Sports

 Jan 19, 2022 - 15:32

Ikipe ya Rayon Sports igiye kwakira abakinnyi babiri

Umwe muri aba bakinnyi ni umunya Nigeria, wahagurutse iwabo ku saa munani n’igice z’amanywa. Undi ni umunya Cameroon witwa Maël w’imyaka 23, yaje n’indege ya saa kumi n’igice z’igicamunsi.

Uyu witwa Mael Dindjeke, ni umunya Cameroon akaba umusore w’ibigango Rayon Sports izanye gutsinda ibitego.

Uyu yabarizwaga mu ikipe yitwa PWD y’i Bamenda mu gihugu cya Cameroon.

Rayon Sports isanzwe ifite umunya Cameroon witwa Esombe Willy Onana uri mubo igenderaho cyane.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Mutarama nibwo haje amakuru y’uko Kwizera Pierrot usoje amasezerano muri AS Kigali yamaze gusinyira Rayon Sports ku buryo azatangira kuyikinira mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2021-22 ibura imikino 2 ngo igice kibanza gisozwe.

Uyu Pierrot ashobora kwiyongeraho aba basore 2 bataragera mu Rwanda ariko bari hafi nkuko amakuru abitangaza.

Abakinnyi bagiye kwakirwa muri Rayon Sports