Mu gihe imikino y'umunsi wa 21 wa shampiyona ya Primus National yatangiye ku wa gatandatu, kuri iki cyumweru hari hari hateganyijwe imikino ine ku bibuga bitandukanye.
Umukino wabaye hakiri kare wahuje ikipe ya Kiyovu Sports na Etincelles, ukaba wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ku isaha ya saa 12:30 aribwo watangiye.
Ikipe ya Kiyovu yanganyaga amanota 44 na APR FC zombi ziyoboye urutonde rwa shampiyona, nta gahunda yo gutakaza amanota yazanye kuri uyu munsi kuko yanateganyaga ko APR FC ishobora no gutakaza amanota kwa Mukura maze igafata umwanya wa mbere.
Kiyovu Sports yaje igaragaza ko ifiye gahunda inabona igitego ku munota wa 6 gitsinzwe na Mugenzi Bienvenue ku mupira yari ahawe na Serumogo Ali, ariko umusifuzi Nkinzingabo JMV yemeza ko habayeho kurarira.
Gusa Kiyovu Sports ntiyacitse intege kuko ku munota wa 14 yabonye kona yatewe neza na Nshimiyimana Ismael maze Mugenzi Bienvenue ashyiraho umutwe, Kiyovu Sports ihita ibona igitego.
N'ubwo Kiyovu Sports yakomeje gushaka igitego cya kabiri na Etincelles inyuzamo ikataka, ariko iki gitego cya Mugenzi Bienvenue nicyo cyatandukanyije izi mpande zombi.
Ku rundi ruhande ikipe ya APR FC yari yakiriwe na Mukura Victory Sports mu mukino watangiye saa 15:00, kuri stade mpuzamahanga ya Huye mu mukino nawo wari utegerejwe na benshi.
APR FC byayisabye iminota 23 ngo ibone igitego cya mbere cyatsinzwe na Kwitonda Allain Bacca, ariko cyaje kwishyurwa na William Opoku Mensah ku munota wa 65. Ni penariti Opoku yateye neza nyuma y'uko umuzamu Ishimwe jean Pierre yari amaze gushyira hasi Mugisha Patrick wa Mukura Victory Sports.
Impande zonbi zatandukanye zigabanye amanota, APR FC iba itakaje umwanya wa mbere gutyo Kiyovu Sports iyirusha amanota abiri.
Ku rundi ruhande Police FC nayo yari yasuye Marine FC i Rubavu, umukino urangira amakipe yombi anganyije 1-1. Gasogi United nayo inganya 1-1 na Etoile de L'Est.
Kuri uyu wa mbere nibwo harakinwa imikino ibiri ifunga umunsi wa 21 wa shampiyona, aho AS Kigali irakira Gicumbi FC naho Gorilla FC ikakira Musanze FC zose ku isaha ya saa 15:00.
Ikipe ya Kiyovu Sports ihise ifata unwanya wa mbere aho ifite amanota 47, APR FC ifite 45 naho Mukura Victory Sports ikagira amanota 37 na Rayon Sports ifite 35.
APR FC yqnganyije na Mukura Victory Sports(Image:Rwanda Magazine)
Opoku Mensah niwe watsindiye Mukura
Kiyovu Sports yafashe umwanya wa mbere
Uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze
