Mike Mutebi utoza AS Kigali yaciye amarenga ko nta mwanya afitiye kapiteni Haruna Niyonzima

Mike Mutebi utoza AS Kigali yaciye amarenga ko nta mwanya afitiye kapiteni Haruna Niyonzima

 Feb 21, 2022 - 05:54

Umutoza Mike Mutebi atangaza ko arimo areba umukinnyi uzayobora bagenzi be muri AS Kigali mu gihe kapiteni asanzwe ari Haruna Niyonzima.

Haruna Niyonzima ntabwo yagaragaye mu mukino w'umunsi wa 17 ubwo AS Kigali yatsindaga ikipe ya Gorilla FC ibitego 2-0, mu mukino wabereye i Nyamirambo.

Uyu mukino urangiye Mike Mutebi utoza iyi kipe yabajijwe niba hari ikibazo Haruna Niyonzima yari afite cyatumye adakina uwo mukino, ariko we yemeza ko nta kibazo yari afite na kimwe cyane ko ngo hari abandi bakinnyi bakina ku mwanya we neza kumurusha.

Mike Mutebi yagize ati:"Hari abandi bakina ku mwanya we, nta kibazo gihari, abakina ku mwanya we bakina neza kumurusha."

Mutebi kandi yakomeje avuga ko akiri kwiga ku mukinnyi uzayobora abandi bakinnyi akaba kapiteni w'iyi kipe mu gihe izi nshingano zari zisanzwe zifitwe na Haruna Niyonzima.

Mutebi ati:"Dufite ba kapiteni benshi, uyu munsi Seif yari kapiteni, undi munsi Rashid azaba kapiteni, undi munsi Lawal azaba kapiteni, dufite abayobozi benshi. Ndacyarimo kureba imyitwarire, ntabwo ari ugupfa gutanga igitambaro, kuba kapiteni bisaba kuba uzi gufata inshinano, ndacyarimo kureba mu ikipe uzaba amahitamo meza, ntabwo namutereye icyizere (Haruna) ni uko ntamuhisemo."

Mike Mutebi akomeza avuga ko agifite ikizere ko yatwara igikombe cya shampiyona, kandi akavuga ko afite abakinnyi beza aho mu mwaka utaha atazakoramo impinduka nyinshi.

Haruna Niyonzima ashobora gutakaza igitambaro cy'ubukapiteni

Mike Mutebi avuga ko agifite ikizere ku gikombe cya shampiyona